Bethesda Holy Church Yafunguye Urubuga Rushya rwo Guteza Imbere Impano z’Urubyiruko
3 mins read

Bethesda Holy Church Yafunguye Urubuga Rushya rwo Guteza Imbere Impano z’Urubyiruko

Bethesda Holy Church, rimwe mu matorero akomeye kandi yubashywe mu Rwanda, ryongeye kugaragaza ubudasa mu guteza imbere impano z’urubyiruko n’abaririmbyi barigize. Ni urusengero rwamenyekanye cyane kubera abaririmbyi bakomeye barubarizwamo barimo Peace Hozy, Richard Keen, Marvine, Emeline Penzi, Nerson ndetse n’abacuranzi b’abahanga bo muri TNT Band, itsinda rizwi mu muziki w’abaramyi.

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda, iri torero ryateguye igikorwa cyihariye cyiswe “Bethesda’s Got Talent Show”, kigamije kumurika impano zitandukanye zibarizwa mu matorero Iki gikorwa cyakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki n’ubuhanzi kuko ari ubwa mbere iri torero ritanga urubuga rwagutse rwo kugaragaza impano zinyuranye mu buryo bwagutse kandi bunoze.Iki gikorwa kizaba ku itariki ya 21 Ugushyingo 2025, kikazabera kuri Bethesda Holy Church ku Gisozi. Biteganyijwe ko kizatangira saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (5:30 PM) kikazaba kirimo impano zirimo kuririmba, kubyina, gushushanya no gukora ibihangano by’ubugeni, gutera urwenya (comedy), kubwiriza ijambo ry’Imana ndetse no gucuranga ibikoresho bitandukanye bya muzika.

Bishop Albert Rugamba umushumba wa Bethesda Holy Church Rwanda

Bethesda Holy Church: Aho Impano zose Zigiye guhurira mu Gikorwa Kidasanzwe cyo kwatsa umuhamagaro

Bethesda Holy Church iyobowe na Bishop Albert Rugamba, umushumba ukundwa na benshi mu gihugu no mu matorero akomeye. Bethesda Holy Church Ni urusengero rufite impano nyinshi zirimo abaririmbyi, abakozi b’Imana ndetse n’abacuranzi bafite ubuhanga n’amateka akomeye mu gukorera Imana binyuze mu muziki. Iri torero kandi rigira gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere urubyiruko n’abandi bafite impano mu muryango mugari.Urusengero rwa Bethesda ruherereye mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, rukaba ruzwi cyane ku izina ryo Kwa Rugamba kubera uwaritangije, Bishop Rugamba.

Kimwe mu bintu birutangaza ni uburyo rukunze kuberamo ibitaramo bikomeye by’abaramyi n’andi matsinda akomeye yo mu Rwanda n’ayo hanze yarwo, bigatuma ruba mu nsengero zikurura abantu benshi.Mu bikorwa byarwo bya buri munsi, Bethesda Holy Church ikora amasengesho ya buri cyumweru -saa 7:30 za mu gitondo n’aya saa 11:00 ndetse abandi bagakurikira ibi bihe byiza ku mbuga nkoranyambaga z’itorero cyane cyane YouTube. Muri Mata 2025 ,iri torero ryatangije Ikigo cy’Iterambere ry’Abana bato (ECD) mu Murenge wa Kinyinya, kigamije kurwanya imirire mibi no guteza imbere ubuzima bw’abana.

Urusengero rufite amateka akomeye yo kubakwa hagati ya 2009 na 2014, rufite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga 4,000. Binashimangira ko iki gikorwa cya “Bethesda’s Got Talent Show” kije kongerera agaciro umurimo wo gushyigikira impano, kongera ubufatanye mu bakirisitu ndetse no kurushaho guteza imbere urubyiruko n’abanyempano bo mu matorero yo mu Rwanda.

Peace Hozy Umuramyi ukunzwe cyane mu Rwanda ubarizwa muri TNT BAND

Emeline penzi umuramyi ubarizwa muri Bethesda Holy Church

richard keen umunyempano ukomeye ubarizwa muri Bethesda Holy Church

Marvinne na Nerson abaramyi biyeguriye Imana biteguye ibihe bidasanzwe byo kumurika impano byateguwe na Bethesda Holy Church Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *