Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 21 Ugushyingo
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 21 Ugushyingo

Turi ku wa 21 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 325 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 40 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Kuva mu 1996, uyu munsi wizihizwa nk’Umunsi Mpuzamahanga wa Televiziyo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2009: Mine yaturikanye abantu ahitwa Heilongjiang mu Bushinwa, ihitana abagera ku 108.
2013: Abantu 54 bagwiriwe n’igisenge barapfa mu nyubako y’ubucuruzi yo mu mujyi wa Riga mu gihugu cya Latvia.
2017: Robert Mugabe yeguye ku mugaragaro yikura ku (…)

Turi ku wa 21 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 325 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 40 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Kuva mu 1996, uyu munsi wizihizwa nk’Umunsi Mpuzamahanga wa Televiziyo.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2009: Mine yaturikanye abantu ahitwa Heilongjiang mu Bushinwa, ihitana abagera ku 108.

2013: Abantu 54 bagwiriwe n’igisenge barapfa mu nyubako y’ubucuruzi yo mu mujyi wa Riga mu gihugu cya Latvia.

2017: Robert Mugabe yeguye ku mugaragaro yikura ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nyuma y’imyaka 37 yari awumazeho.

2022: Umutingito wo ku gipimo cya 5.6 wahitanye ababarirwa hagati ya 335 na 602 muri Indonesia.

Mu muziki

1983: Mu mujyi wa Los Angeles, Michael Jackson yasohoye amashusho ya mbere ya Album yise “Thriller’, yabaye iya mbere mu z’ibihe byose zagurishijwe kurusha izindi aho zimwe mu ndirimbo zari ziyiriho nka Billie Jean, Beat It na Thriller zamuhesheje gukundwa hirya no hino ku Isi.

Abavutse

1948: Michel Suleiman, wabaye perezida wa 16 Liban.

2004: Rico Lewis ukinira ikipe ya Manchester City mu Bwongereza.

Abapfuye

1992: Kaysone Phomvihane wabaye perezida wa kabiri wa Laos.

2006: Hassan Gouled Aptidon, wabaye perezida wa mbere wa Djibouti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *