Ibyo Wamenya Ku Ndirimbo “Nganiriza” Ya Bosco Nshuti Ufite Umwihariko Nk’uwa Pawulo
2 mins read

Ibyo Wamenya Ku Ndirimbo “Nganiriza” Ya Bosco Nshuti Ufite Umwihariko Nk’uwa Pawulo

“Nganiriza ibya Yesu n’iby’urukundo rwe n’uko yavuye mu Ijuru ngo aze aducungure niyo magambo ankwiriye. Ndi indushyi, mpindanye, yamviriye amaraso ye ngo anshungure mbe uwe”.

Ubu ni bumwe mu butumwa bukubiye mu ndirimbo “Nganiriza” ya Bosco Nshuti udashidikanywaho ku kuba ageze ku rwego mpuzamahanga kuko ubu yamaze kubaka kwandika izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda, ku buryo izina rye rizahora rishashagirana ku mucanga w’ibihe.

Bosco Nshuti ni umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Gospel mu Rwanda, umuhanga mu kuyobora abandi baririmbyi, umuyobozi w’indirimbo, umwanditsi w’indirimbo n’umucuranzi. Akiri muto, Bosco Nshuti yifuzaga guhuza abantu ngo baramye Imana mu kuri, basobanukirwe n’ubusabaniramana nyabwo kandi bagire ibihe bihindura ubuzima batanga byose imbere y’Uwiteka. Azwi cyane kubera indirimbo nka Ibyo Ntunze, Mbaraga Zikiza, Numvise, Yanyuzeho, Ni Muri Yesu, Umusaraba, Nzamura, Nakwituriki n’izindi nyinshi.

Twibukiranye ko buri muririmbyi aba afite umwihariko karemano utandukanya italanto ye n’iz’abandi. Bosco Nshuti we Umwihariko we ni ubutumwa nk’ubwa Pawulo, aho Paulo yigeze kwigisha avuga ko nta bundi butumwa abwiriza uretse umusaraba wa Kristo.

Bosco Nshuti na we usanga nta kindi cyo kwirata uretse uwo Musaraba, niyo mpamvu abwiriza ubwo butumwa yagabiwe. No muri iyi ndirimbo ye nshya, yanditse kuri Kristo, gusa itandukaniro ry’iyi ndirimbo n’izayibanjirije akaba style y’imiririmbire n’imicurangire.

Nganiriza, ni indirimbo imaze umwaka urenga isohowe n’uyu muhanzi w’icyamamare, aho kuri ubu imaze kurebwa n’abatari bake ndetse ikaba yaranakunzwe cyane, kuko imaze kurebwa n’abantu basaga  ibihumbi 54000.

Iyi ndirimbo Bosco Nshuti aririmbana ituze n’ijwi ryo mu gituza bitandukanye na rya jwi ryo hejuru na morale isendereye, asanzwe aririmbana. Hejuru y’ibyo, yifashishije gitari gusa, mu gihe asanzwe azwiho kwifashisha ibicurangisho byinshi mu ndirimbo ze.

Bosco Nshuti yigeze gutangaza ko iyi ndimbo umuntu aba asaba kuganirizwa ibya Yesu n’iby’urukundo rwe kuko ari byo akeneye kumva, avuga ko yayikoze bitewe nuko iteye, uburyo n’ubutumwa byamuteye kuyikora uko iteye kuko ari byo byari bijyanye.

Akenshi uzasanga mu muhamagaro w’umuntu asabwa gutanga ibirenze ubushobozi bwe, iyi ndirimbo Bosco Nshuti yayiririmbye asaba Imana icyatuma arushaho kogeza ubutumwa bwa Kristu, maze ikamufungurira imiryango yo kubugeza kure, ikamuha n’uburyo bushoboka bwose.

Iyi ndirimbo “Nganiriza” yayisohoye ubwo yari amaze iminsi mike agaragaye mu mashusho na Nice Ndatabaye mu ndirimbo na yo yakunzwe “Ntahinduka”

Iyi ndirimbo ihatse ubutumwa bwiza umuntu wese cyane Abakristu bashishikarizwa kumenya ndetse no kumva. Igaruka cyane kukumenya byinshi ku bijyanye n’ibya Yesu wapfiriye abantu akabitangira ku musaraba. Ikangurira bose kugira inyota yo kumenya ibyiza bya Yesu ndetse n’icyo ashaka ku bantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *