Ben IGIRANEZA yahishuye ko album ye ya mbere izafungurirwa mu gitaramo ICYO NAREMEWE SEASON 3
Umuramyi Benjamin Igiraneza, umwe mu baramyi bakunzwe cyane n’urubyiruko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, ari kwitegura kuririmbira muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, mu gitaramo gikomeye cyateguwe na Chorale Rangurura. Iki gitaramo cyiswe “Icyo Naremewe Season 3” kikaba giteganyijwe kubera mu Nyubako ya(Main Auditorium) ku wa 23 Ugushyingo 2025.
Iki gitaramo kiri mu bikomeye Chorale Rangurura ikoreye muri kaminuza, dore ko kizaba ari n’umwanya wo gufata amashusho y’indirimbo zabo nshya muri gahunda ya live recording, bityo kikazahuza abaririmbyi, abaramyi ndetse n’abakunzi b’indirimbo z’Imana bo mu bice bitandukanye by’igihugu.
Benjamin Igiraneza, uzaba ari umushyitsi w’imena muri iki gitaramo, yatangaje ko azaririmba zimwe mu ndirimbo ze zigezweho ndetse n’iziri kuri album ye nshya aherutse gushyira hanze, yise “Uburuhukiro” Avuga ko iki gitaramo cya Rangurura Choir kizaba umwanya mwiza wo gusangira ubutumwa bwimbitse bw’iyi album n’abakunzi be bo mu muryango mugari wa RASA UR Huye Campus.Album Uburuhukiro igizwe n’indirimbo 12 zifite ubutumwa bwo kugaragaza urukundo rw’Imana n’agakiza kabonerwa muri Kristo Yesu.

Icyo Naremewe Season 3: Igitaramo Gitegerejwe n’Abanyeshuri ba UR Huye
Uyu muramyi yavuze ko zimwe muri zo ziri ku rutonde rw’indirimbo azaririmbira mwiki gitaramo mubihe Rangurura iza Ari gufata amashusho ku mugaragaro mu gitaramo cy’i Huye, kugira ngo abakunzi b’umuziki wo kuramya Imana babashe kubona uburyohe bwazo. Chorale Rangurura, izwiho gukora ibitaramo bihambaye mu rwego rwa RASA, izafatanya kandi na Siloam Choir izaba ari abashyitsi muri iki gikorwa.
Uretse kuririmba, hazanaba ho umwanya wo kumva ubutumwa bw’ijambo ry’Imana bwitezweho guhesha umugisha abitabira, bukazatangwa na Obed Kwizera, umwe mu bigisha bashikamije ku kwizera n’ukuri kwa Bibiliya.Abategura iki gitaramo batangaje ko imyiteguro igeze kure, kandi ko bateganya kwakira abantu benshi, cyane cyane abanyeshuri n’abaririmbyi bakunda ibikorwa bya RASA Huye.

Album ‘Uburuhukiro’ ya Ben Igiraneza yamaze kugera hanze , mugihe ageze kure imyiteguro y’indirimbo nshya azakorera I HUYE mu gitaramo azahuriramo na Chorale Rangurura RASA UR Huye Campus
Bavuze ko iki gitaramo kizaba igihe cyo gusabana n’Imana, kongera imbaraga mu muntu w’imbere no kurushaho kumenya impamvu buri wese yaremwe, nk’uko insanganyamatsiko ibivuga.Biteganyijwe ko iki gitaramo kizahesha ishema Chorale Rangurura n’abafatanyabikorwa bayo, kikanafasha kuzamura impano z’abaririmbyi n’abahanzi bazakitabira.
Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana barasabwa kwitegura neza kugirango bazitabire iki gikorwa cyitezweho gutanga impinduka nziza mu buzima bwa benshi.

Igitaramo cyo Gukomeza Abizera: Ben Igiraneza na Rangurura Bashyize Imbaraga mu myiteguro

