
Umuramyi Mfurayimana Marie Jeanne aherutse gushyira hanze indirimbo yise “umusaraba”
Uyu muhanzikazi amaze imyaka itanu akoro umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku giti cye akaba aherutse gushyira indirimbo hanze igaragaramo Nyambo Jesca ukunzwe na benshi muri sinema nyarwanda.
Mfurayimana Marie Jeanne yavuze ko iyi ndirimbo yayitekerejeho mu bihe bya Pasika, ubwo ‘nari ndimo kwibaza uburyo Yesu yatwitangiye ku musaraba n’aho dukura intsinzi mbikuramo igitekerezo cyo guhimbamo indirimbo.’ Ndetse ngo ahimba iyi ndirimbo yari agambiriye kwibutsa abantu ko Yesu yabitangiye ku musaraba akikorera ibyabo byose, kandi ko bagomba kumwiyegurira akababera byose.
Uyu muhanzikazi yahisemo kwifashisha Nyambo mu mashusho y’iyi ndirimbo, nk’umuntu uzwi kandi ukurikirwa n’abantu benshi kugira ngo bimworohere mu gutambutsa ubutumwa bubashe kugera kure kuko yizera ko ijwi rye na ryo rigera kure. Byongeye kandi avuga ko kugera kuri Nyambo bitamugoye kubera ko director umukorera amashusho asanzwe ari inshuti ye cyane na Nyambo bityo rero byamubereye inzira yo kugera kuri Nyambo mu buryo bworoshye.
Avuga ko kandi gukoresha Nyambo byamufashije cyane kuko byatumye video ikundwa ku buryo yujuje 100k ku munsi 1, kandi ubu ikaba imaze kurebwa n’abarenga 180k mu minsi 3 gusa.”
Iyi ndirimbo ‘Umusaraba’ yatunganijwe na Ndati Pro, mu gihe amashusho yakozwe na Director Sabey usanzwe ufasha uyu muramyikazi.
Ntitwakwibagirwa ko uyu muramyikazi yasabye abakunda ibihangano bye gukomeza kumushyigikira mu buryo bwose bwaba ubw’ibitekerezo ndetse n’ubundi bugiye butandukanye.