
Inkuru y’urukundo rw’abaramyi Chryso Ndasigwa na Sharon Gatete
Aba baramyi bombi bamaze kwamamara mu ndirimbo zigiye zitandukanye zo kuramya no guhimbaza Imana, basangije abakunzi babo inkuru y’urukundo rwabo aho bavuga ko baziranye kuva muri 2015. Aba baramyi bamaze umwaka umwe bari mu rukundo ariko bakaba bamaze imyaka 10 ari inshuti z’akadasohoka bari kwitegura gukora ubukwe ku itariki 22 Ugushyingo 2025.
Nk’uko babyitangarije mu kiganiro banyujije kuri Youtube channel ya Sharon Gatete bavuze ko bahuye bwa mbere ndetse uko ubushuti bwabo bwagiye bukura buhoro buhoro nibwo bisanze bagiye mu rukundo kugeza ubwo bafashe umwanzuro wo kubana akaramata.
Chryso Ndasingwa yavuze ko kumenya Sharon bwa mbere, yumvise ijwi rye aririmba ubwo abasenganaga na Sharon bari bari gusoza amasengesho. Dore ko umwe yasengaga mu itsinda rya nimugoroba. Akomeza avuga ko iyo yazaga gusenga bo bari gusoza, yumvaga akajwi karengarenga. Icyo gihe ngo babaga baje gucomeka ibyuma ngo basenge maze akumva ijwi ryiza ririmo rirarengarenga, uwo niwe wari Sharon.”
Sharon Sharon Gatete yavuze ko byatangiye ari muri 2015 ati: “Twamenyanye ari 2015 hari urusengero basengeragamo ariko bari bahagaritse kurusengeramo. Aho basengeraga barakodeshaga ariko twebwe ntabwo twakodeshaga.
Ubwo bo bahagaritse gusengera aho basengeraga noneho baza gusaba Sale yo mu rusengero rwacu mu masaha ya nimugoroba kuko ntabwo twayikoreshaga. Ubwo bashakaga kwimuka aho bakoreraga bakaza bakoresha urusengero rwacu mu masaha ya nimugoroba mu gihe twe twayikoreshaga mu gitondo. “ndetse avuga ko guhura bwa mbere batari baziranye mu buryo burambuye ahubwo ari umwe wari uzi undi ariko mugenzi we atazi ko hari umuntu umutekerezaho.
Chryso Ndasingwa yakomeje avuga ko ubucuti bwabo bwatangiye gufata indi ntera ubwo bari binjiye mu muziki. ati “Nkitangira gukora indirimbo Sharon yaranyandikiye mugira inama y’ukuntu yatangira gukoresha imbuga nkoranyambaga ze kubera ko nawe yari atangiye gukora indirimbo ku giti cye ariko icyo gihe hari muri 2023. Bivuze ko icyo gihe cyose twabaga tuziranye byo kubona umuntu ukabona uramuzi ariko mutavugana. Yavuze kandi ko n’ubwo bari bamaranye icyo gihe yigeze gushengurwa n’uko bombi bari bahanye gahunda yo guhura maze ku munota wa nyuma Sharon amubwira ko atakibonetse.
Uretse uwo munsi bari bapanze guhura bikanga, bagiye banahurira mu birori bitandukanye ibintu byatumye barushaho kwiyumvanamo mu buryo butangaje. Hamwe mu hantu bagiye bahurira harimo igihe Chryso Ndasingwa yari yagiye kuririmba mu birori bya Papa wa Sharon ubwo yarangizaga icyiciro cya gatatu cya kaminuza “Master’s degree” Mu gitaramo cya Shalon, mu bukwe bwa Eddy Mico na Linda ku Gisenyi ndetse n’ahandi.
Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete bavuga ko nubwo bari bamaze imyaka 10 baziranye nk’inshuti baje kwinjira mu rukundo bidasubirwaho muri 2024 ndetse ngo ibishashi by’urukundo byatangiye guturika ku isabukuru ya Sharon Gatete ubwo Chryso yamurikaga Alubumu yise Wahozeho. Hanyuma muri iyo sabukuru niho Chryso yatangiriye urugendo rwo guterete uyu muramyi bamaze kumurika Alubumu muri BK Arena byari mu kwa karindwi nibwo binjiye mu rukundo ku mugaragaro.”
Kuri uyu munsi wa none aba baramyi bafitanye ubukwe buzaba tariki ya 22 Ugushyingo 2025.