
Chelsea, Aston villa na Barcelona ziri mu mazi abiri
Ikipe ya Chelsea ndetse na Aston villa zafatiwe ibihano n’Ishami rya UEFA rishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari y’amakipe (Club Financial Control Body) nyuma y’uko bigaragara ko yasohoye amafaranga batinjije.
Ni ibihano byatangajwe n’uru rwego ku munsi w’ejo wa gatanu wa tariki 04 Nyakanga 2025 , gusa si aya makipe yonyine yahanwe.
Uko ibihano byatanzwe ku makipe!
Chelsea: €31m
Aston villa: €11m
FC Barcelona: €15m
Olympique Lyonnais: €12.5m
Besiktas: €900,000
Panathinaikos: €400,000
Hajduk Split: €300,000
Ikipe ya Chelsea na Aston villa zo zifite ibibazo bikomeye cyane kuko zo zirasabwa kwitwararika kuko ibihano bishobora kwiyongera igihe zakongera kugwa mu bihombo nk’ibyo zaguyemo muri uyu mwaka w’imikino 2024-2025.
Biteganyijwe ko izi zombi n’izongera zizahanishwa kutagura kandi UEFA izabigenzura neza mu gihe cy’imyaka ine kuri Chelsea ndetse icibwe n’ihazabu ya €91m mu gihe Aston villa izagenzurwa mu myaka itatu n’ihazabu izahita igera €26m mu gihe yasubira.
Ubuyobozi bwa Chelsea bwo ntibwigeze buzuyaza kwemera amakosa yabwo.
Bagize Bati: “Ikipe yakoranye bya hafi na UEFA kandi mu mucyo, dutanga raporo y’ukuri ku mikoreshereze y’imari yacu. Byerekana ko ubukungu bw’ikipe buri kugenda butera imbere. Chelsea iha agaciro umubano wayo na UEFA kandi yabonaga ari ngombwa kurangiza iki kibazo hakiri kare binyuze mu masezerano y’ubwumvikane.”