Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 22 Mutarama
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 22 Mutarama

Turi ku wa 22 Mutarama 2026.
Ni umunsi wahariwe ubumwe bwa Ukraine mu gihe muri Pologne bawizihiza nk’uwahariwe ba sekuru b’abantu.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1946: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashinzwe Central Intelligence Group, isigaye izwi nka Central Intelligence Agency, CIA, ikigo gishinzwe ubutasi muri muri icyo gihugu.
1979 : Filime “Holocaust” yerekanwe bwa mbere mu Budage.
2009: Barack Obama wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize (…)

Turi ku wa 22 Mutarama 2026.

Ni umunsi wahariwe ubumwe bwa Ukraine mu gihe muri Pologne bawizihiza nk’uwahariwe ba sekuru b’abantu.

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Vincent.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1946: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashinzwe Central Intelligence Group, isigaye izwi nka Central Intelligence Agency, CIA, ikigo gishinzwe ubutasi muri muri icyo gihugu.

1979 : Filime “Holocaust” yerekanwe bwa mbere mu Budage.

2009: Barack Obama wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize umukono ku iteka rikuraho Gereza ya Guantanamo Bay nubwo bitigeze bishyirwa mu bikorwa.

2024: Ram Mandir ifatwa nk’urusengero rw’amateka y’imyizerere y’Abahindu mu Buhinde, yafunguwe na Minisitiri w’Intebe, Narendra Modi nyuma y’imyaka 500 y’amakimbirane ashingiye ku butaka bw’ahashyizwe iyo nyubako.

Mu muziki

1972: Mu kiganiro yagiranaga na Melody Maker, umuhanzi David Bowie yatangaje ko aryamana n’abo bahuje igitsina kandi ko ari ko yahoze.

2013: Umuhanzi Shakira n’Umunya-Espagne wakinaga umupira w’amaguru, Gerard Piqué bibarutse imfura yabo, Milan.

Abavutse

1936: Ong Teng Cheong wabaye Perezida wa gatanu wa Singapore.

1949: Steve Perry, Umunyamerika wamenyekanye nk’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n’uzitunganya.

Abapfuye

1973: Lyndon B. Johnson wabaye Perezida wa 36 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1982: Eduardo Frei Montalva wabaye Perezida wa 28 wa Chile.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *