Himbazwa Concert: Furaha Berthe agiye kuzamura ibendera rya kristo mu bihe bidasanzwe byo kuramya
Umuramyi Furaha Berthe, yatangaje ku mugaragaro igitaramo gikomeye yise “Himbazwa Concert”, kizaba kw’isabato tariki ya 14 Werurwe 2026 saa munani z’amanywa (02:00 PM). Iyi ni imwe mu mishinga ikomeye ateganya gukorera abakunzi be b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.Iki gitaramo kizabera muri Kigali Bilingual Church – Remera ahazwi nk’ahantu hasanzwe hakirirwa ibitaramo n’ibikorwa by’iyobokamana bifite ireme.
Abategura iki gitaramo batangaje ko hatoranyijwe ahantu hashobora kwakira abantu benshi mu ituze no mu bwiza bukwiye igikorwa nk’iki.Furaha Berthe ni umwe mu baramyi bakunzwe cyane kubera indirimbo ze zifite ubutumwa bukomeye bwo kwizera, gukunda Imana no gukomera mu bihe bigoye. Benshi bamumenye binyuze mu ndirimbo zitandukanye zagiye zigarurira imitima y’abatari bake mu Rwanda no hanze yarwo.
Abategura iki gitaramo bavuze ko “Himbazwa Concert” izaba ari umwanya wihariye wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwimbitse, aho hazahurira abakunzi b’umuziki wa gospel, abayobozi b’amatorero n’abandi bashaka kugira umwanya wo kwiyegereza Imana binyuze mu ndirimbo.
Nubwo ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’abazafatanya na Furaha Berthe, amatike n’imitegurire rusange bitaratangazwa, hatangajwe ko ibindi bisobanuro bigiye gusohoka vuba.Abakunzi be basabwe gukomeza gukurikirana imbuga nkoranyambaga ze kugira ngo batazacikwa n’amakuru mashya
.Iki gitaramo kitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’umuziki wa gospel mu Rwanda, kikaba kizaba n’umwanya wo kongera guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. abarimo Furaha Berthe bagaragaje icyizere ko kizaba igikorwa cy’amateka mu rugendo rwe rwa muzika.

