
Ikipe ya Apr fc yumvikanye na rutahizamu ukomeye cyane
Ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025, ubwo APR FC yari mu gikorwa cyiswe ‘APR ku ivuko’, Chairman wayo, Brig Gen Déo Rusanganwa, yatangaje ko rutahizamu mushya yamaze kohererezwa itike y’indege ndetse azagera mu Rwanda vuba.
APR FC ikaba yamaze kumvikana na rutahizamu William Mel Togui ukomoka muri Côte d’Ivoire wakinaga muri Ankara Keçiörengücü yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Turikiya.
Biravugwa ko uyu mukinnyi William Mel Togui azasinyira APR FC imyaka ibiri nyuma yo kugera i Kigali. Ikindi kandi uyu mukinnyi afite imyaka 28 y’amavuko aho mu mwaka w’imikino wa 2017/18 yagize umwaka mwiza ubwo yakinaga muri SC Gagnoa yo muri Côte d’Ivoire kuko yatsinze ibitego 23.
Ibi byatumye abengukwa na makipe menshi kwisonga hari ikipe yitwa Mechelen yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi aho yakinnye imyaka itanu, mbere yo gutizwa muri Espérance de Tunis, RWDM na Hapoel Jerusalem yo muri Israël.
Uyu mukinnyi amaze kandi guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire inshuro eshanu, ndetse ubwo yajyaga mu ikipe y’Ankara Keçiörengücü yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Turikiya muri 2024 ntabwo yigeze ahabwa umwanyo wo gukina uko bikwiye.
APR FC iherutse gutangira imyitozo yitegura umwaka mushya w’imikino, cyane ko ari yo izahagararira igihugu muri CAF Champions League, ndetse haravugwa ko ari we mukinnyi wa nyuma APR FC izagura muri iyi mpeshyi nyuma yo kugura abandi nka Memel Dao, Omborenga Fitina, Hakizimana Adolphe, Ngabonziza Pacifique, Iraguha Hadji, Bugingo Hakim, Nduwayo Alex na Ronald Ssekiganda.