
Itsinda True Promises Ryasohoye Indirimbo Nshya Yitwa “Urukundo rwa Yesu” Yuzuye Ubutumwa Bw’ihumure
Mu gihe isi ikomeje gucumbagira mu mwijima w’ibyaha n’ubwigunge, ijwi ry’umucunguzi, Yesu Kristo, riracyahamagara abantu bose ngo baze bagire ubugingo buhoraho. Ni muri urwo rwego itsinda True Promises, rikorera mu gihugu cya Uganda, ryasohoye indirimbo nshya bise “Urukundo rwa Yesu”, ifite ubutumwa bukora ku mitima ya benshi.
Ubutumwa bukubiye mundirimbo
Indirimbo “Urukundo rwa Yesu” itangira ivuga uko isi yari mu mwijima ukabije, itaramenya amahoro nyayo. Ariko humvikana ijwi ry’Umwana w’Imana, Yesu Kristo, wahisemo kumanuka akaza gukiza icyari cyarazimiye. Uwo mucunguzi yaje mu isi ari umucyo, kandi yakomeje guhamagara abantu ngo bamwakire.
Umwanditsi w’iyi ndirimbo agaragaza ko yahawe amahirwe adasanzwe yo guhabwa impuhwe na Yesu. Urukundo rw’uyu Mwami rwazanye ubugingo buhoraho, rwuzuye ubuntu butagira umupaka. Amaraso ye yamenetse ku musaraba yabaye igitambo cy’agaciro gakomeye, yuhagiza ibyaha byose, agira umuntu mushya, utunganye kandi wera imbere y’Imana.
Mu butumwa bukomeye bw’iyi ndirimbo, haragaragaramo ko amaraso ya Yesu yabaye ikiguzi cy’ibyaha byose by’abantu. Umuntu yemera Yesu akavuka ubwa kabiri, akava mu mwijima akinjira mu mucyo w’ubugingo bushya. Iri ni ishingiro ry’ubutumwa bwiza (evangelique) rihembura imitima ya benshi, rikabibutsa ko nta handi haba agakiza uretse muri Kristo Yesu.
Itsinda True Promises rikomeje gukora umurimo w’Imana mu buryo bwo kuririmba no guhimbaza, rikagera ku mitima myinshi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Indirimbo zabo zishingiye ku ijambo ry’Imana, zigaragaza urukundo, imbabazi n’ubuntu bwa Yesu Kristo. “Urukundo rwa Yesu” ni imwe mu ndirimbo zigamije kuzamura ukwizera no kwibutsa abantu bose ko bagifite amahirwe yo kwakira agakiza.
Kanda hano cyangwa kurikira ku mbuga nkoranyambaga za True Promises kugira ngo wumve iyi ndirimbo nshya yuzuye ubutumwa bw’ihumure n’icyizere.