
Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda yasabye imbabazi ku bwo kudataramira I Rubavu
Mu ijoro ryakeye, Bruce Melodie yari mu bahanzi bari gutaramira mu gitaramo Toxic Xperience cyabereye mu karere ka Rubavu.
Kuva ku itangiriro ibintu byari bimeze neza kugeza ubwo Kivumbi yazaga ku rubyiniro atangiye kuririmba indirimbo ye ya mbere umuriro uhita ugenda.
Umuriro waje kongera kugaruka nyuma y’igihe kiri hagati y’iminota 30 na 45 hanyuma abavangamiziki bongera gususurutsa abitabiriye iki gitaramo.
Ibibazo byakomeje kugenda biba ibibazo dore ko ibyuma byatangiye kujya bivuga gacye ubundi bigahita bizima bikamara undi mwanya muremure.
Mu ma saa tanu, nibwo bamwe mu bantu batangiye kugenda basohoka gake gake nyuma yo kubona ko umuriro uzanye ibibazo gusa abandi bakomeza gutegerezanya icyizere cy’uko umuriro ushobora kugaruka ugatuza ibyuma bikavuga neza.
Bigeze saa sita nibwo abantu babonye ko ibyuma bitagikunze hanyuma igitaramo gihagarara Bruce Melodie adataramanye n’abanya-Rubavu nk’uko babyifuzaga. Dore ko bamuherukaga mu bitaramo bya MTN Iwacu Mzika Festival byabaye mu mwaka washize, ibyo byatumye Bruce Melody asaba imbabazi abakunzi be.
Nk’uko yabinyujije kuri Instagram story ye yasabye imbabazi umuryango we wok u Gisenyi n’abandi muri rusange bari basohotse baje kumureba ngo bataramane harimo Abanya-Kigali ndetse n’abanya-Rubavu bari bitabiriye Toxic Xperience ku bwinshi.