Fabrice Nzeyimana na HM Africa Bashyize Hanze Indirimbo Nshya “Umwami Wanje” Yuzuye Urukundo n’Ashimwe
1 min read

Fabrice Nzeyimana na HM Africa Bashyize Hanze Indirimbo Nshya “Umwami Wanje” Yuzuye Urukundo n’Ashimwe

Mu rwego rwo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, umuhanzi w’umunyempano Fabrice Nzeyimana ku bufatanye na HM Africa, bashyize hanze indirimbo nshya bise ” UMWAMI WANGE ” ifite ubutumwa bwimbitse bwo gushimira no kuramya Yesu nk’Umwami n’Umucunguzi.

Ubutumwa bukomeye bw’indirimbo

Indirimbo “Umwami Wanje” itangirana amagambo yuje ikizere n’urukundo: “Yesu ni umwami wanje, mfise umukunzi yantoranije.” Aha, umuhanzi agaragaza uburyo yahawe urukundo rw’Imana rutagira umupaka, rutari rushingiye ku bikorwa bye, ahubwo ku buntu bw’Imana bwonyine.

Izina rya Yesu rirashimwa nk’irifite ububasha bwo gukiza, kuruhura imitima inaniwe, no kuzura abapfuye. Mu ndirimbo, abahanzi batumira abantu bose ngo bazanezerwe, baririmbe, batambire kandi bazamure amaboko, basingize Umwami Yesu.

Muri iyi ndirimbo, haragaragaramo ubutumwa bw’urukundo rutangaje Yesu yakunze abantu: “Yankunze ndi mw’ishayo ry’ivyaha, yemera kumpfira ngo ncungurwe.” Aha hamenyekanisha uburyo Yesu yitanze, yitangira abantu bose, kugira ngo babohoke, bababarirwe kandi basubirane umubano mwiza n’Imana Data.

Indirimbo ikomeza gushishikariza abantu gusinzimura imitima, gutanga ishimwe, no gusenga mu munezero: “Ni mundeke nanje ndamutambire, ndamushime arabikwiye.”

“Umwami Wanje” si indirimbo isanzwe; ni umuvugo w’urukundo, isengesho, ndetse n’ikimenyetso cy’ugushimira Imana. Abahanzi bagaragaza ko nta kintu na kimwe cyababuza gushimira uwo wabahaye imbabazi no kubabarirwa.

Fabrice Nzeyimana na HM Africa bifuje gufasha abantu kurushaho kwibuka ko Yesu ari Umwami, ari Umukiza, kandi ko yakunze abantu mbere y’uko bagira ibikorwa byiza. Ni ubutumwa bushishikariza buri wese gusubiza amaso inyuma, akibuka aho Imana yamukuye, agashimira atizigama.

Indirimbo “Umwami Wanje” ubu iraboneka ku mbuga nkoranyambaga za Fabrice Nzeyimana na HM Africa no ku mbuga zicururizwaho umuziki. Turabashishikariza kuyumva, kuyisangiza abandi, ndetse no kuyifashisha mu masengesho n’ibitaramo byo kuramya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *