Pastor Mugisha Jackson umwe mu basigiwe kuzana benshi kuri kristo yatumiwe mugitaramo cyateguwe na Beersheba Family
2 mins read

Pastor Mugisha Jackson umwe mu basigiwe kuzana benshi kuri kristo yatumiwe mugitaramo cyateguwe na Beersheba Family

Beersheba Family yatangaje ko yateguye igitaramo gikomeye cyo guhimbaza no kuyiramya cyiswe “Awake My Soul Worship Experience” gitegerejwe kuba kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Ukuboza, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (4PM), kikazabera muri AEBR Kigali Parish. Iki gitaramo kizaba gifunguye ku bantu bose ku buntu (Free Entrance), bikaba biteganyijwe ko kizahuriza hamwe abaririmbyi n’abaramyi banyuranye.

Pastor Mugisha Jackson ni we wazatoranyijwe nk’umuvugabutumwa mukuru muri iki gitaramo, aho azageza ku bitabira ijambo ry’Imana ribashishikariza kuzanzamuka mu buryo bw’umwuka nk’uko bivugwa mu butumwa bwo mu Befeso 5:14, ari na wo murongo uzigwaho mwiki giterane. Ategerejweho kugeza ubutumwa bwubaka, butanga icyerekezo kandi bushimangira ihamagarwa ryo kubyuka no kongera gukomerera mu Mwuka Wera.

Ku ruhande rw’abazafatanya nabazitabira iki gitaramo mu kuramya no guhimbaza, Voice of Angles Family izaba iri mu itsinda hasigiwe kuzana ubwiza bw’Imana rizayobora abantu mu ndirimbo zihimbaza Imana. Ni itsinda rizwiho ubuhanga mu kuririmba no gufasha abakristo kwegera Imana binyuze mu ndirimbo zubaka imitima. Abategura iki gitaramo bavuga ko ari umwanya mwiza wo kongera kwinjira mu bihe idasanzwe by’ububyutse.

Cornerstone Choir, imwe mu makorali yubatse izina mu kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwiza Bitezweho kuzana imbaraga nshya mu gitaramo no gufasha abitabira gufatanya mu guhimbaza Imana mu byishimo bidasanzwe.Power of the Cross Ministry na yo izifatanya n’andi matsinda mu kuyobora abantu mu bihe by’amasengesho no guhimbaza Imana.

Iri tsinda rizwiho ndirimbo nziza zirimo ubutumwa bwiza, umudiho ndetse n’ubutumwa butanga ihumure n’imbabazi z’Imana zibonerwa ku musaraba wa Yesu Kristo.Abategura iki gitaramo bamenyesha abakunzi b’ibikorwa by’iyobokamana ko ari uburyo bwo kongera kwiyegurira Imana, kuzanzamuka mu mwuka no gusabana n’abandi mu kuramya no guhimbaza. Bifuza ko buri wese azitabira, kuko ari igikorwa gifunguye ku bantu bose kandi giteguye gutanga impinduka nziza mu buzima bw’abakigana.

Pst Mugisha Jackson mu bihe byiza byo Gusenga kuri Bethesda Holy Church

Pst Mugisha Jackson umwe mu bashumba bishimirwa umurimo ukomeye Imana iri kumukoresha

Ibihe byiza byo guhemburwa na kristo hamwe na Pastor Mugisha Jackson

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *