Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 24 Mutarama
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 24 Mutarama

Turi ku wa 24 Mutarama 2026.
Ni umunsi wahariwe umwana w’umukobwa mu Buhinde.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2012: Dr. Léon Mugesera yagejejwe i Kigali yoherejwe n’Urukiko Rukuru rwa Canada kugira ngo aburanishwe ku ruhare rwe mu byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
2011: Ku Kibuga cy’Indege cya Domodedovo mu Mujyi wa Moscow mu Burusiya, habereye igitero cya bombe cyahitanye abantu 35, abandi barenga 180 barakomereka.
1939: Chile yibasiwe n’umutingito ukomeye (…)

Turi ku wa 24 Mutarama 2026.

Ni umunsi wahariwe umwana w’umukobwa mu Buhinde.

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Francis na Mutagatifu Timothy.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2012: Dr. Léon Mugesera yagejejwe i Kigali yoherejwe n’Urukiko Rukuru rwa Canada kugira ngo aburanishwe ku ruhare rwe mu byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

2011: Ku Kibuga cy’Indege cya Domodedovo mu Mujyi wa Moscow mu Burusiya, habereye igitero cya bombe cyahitanye abantu 35, abandi barenga 180 barakomereka.

1939: Chile yibasiwe n’umutingito ukomeye ababarirwa mu bihumbi 28 bahasiga ubuzima.

2018: Umuganga Larry Nassar yakatiwe igifungo cy’imyaka 175 nyuma yo guhamywa icyaha cyo gusambanya abana n’abagore yari ashinzwe kuvura.

2025: Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen Maj Peter Cirimwami, yishwe arashwe na M23 mu gace ka Kasengezi.

Mu muziki

2005: Album ya kabiri Britney Spears yise “Oops!… I Did It Again” yabaye imwe mu zagurishijweho kopi zirenga miliyoni 10 aba umugore wa mbere ugize ako gahigo kuri Album ze ebyiri za mbere.

Abavutse

1953: Moon Jae-in wabaye perezida wa 19 wa Korea y’Epfo.

1987: Luis Suárez, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Uruguay, aho yamenyekanye nka rutahizamu muri Liverpool, FC Barcelone na Atletico Madrid.

Abapfuye

1965: Winston Churchill wabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bw’u Bwongereza. Yanahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu Buvanganzo mu 1953.

1982: Alfredo Ovando Candía, wabaye Perezida wa 56 wa Bolivia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *