“Ibyimana” Indirimbo Ikomeje Kubica Ku Mbuga Nkoranyambaga Y’umuhanzi Niyo Patric Nganzo Itabariza Abizera
Indirimbo “Ibyimana” ikomeje kwigarurira Imitima ya benshi nyuma yuko imaze iminsi mike isohotse. Ni indirimbo yahimbwe n’umuhanzi Niyo Patrick Nganzo, ikaba yarasohotsee nyuma yuko Itorero ADEPR risohoye amabwiriza mashya agenga abaririmbyi ndetse n’abahanzi ku giti cyabo muri iryo Torero.
Iyi ndirimbo yasohotse tariki 02 Ukuboza 2025, ikomeje gukwirakwira ndetse no gusakazwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok, Instgram, Facebook n’izindi. Ibi ni ukubera ubutumwa buyikubiyemo bukebura abakristu. Iyi ndirimbo isaba abantu kureka iby’isi ahubwo bagashaka Ubuntu bw’Imana, igaruka ku kuba umurimo w’Imana utagombera ibintu kugira ngo ukorwe.
Muri iyi ndirimbo ye nshya Ibyimana, Niyo Patrick Nganzo agaragaza ishusho ifatika y’uko ishusho y’urusengero n’abizera ihinduka uko igihe kigenda gishira, akavuga ko ibintu byinshi byataye umurongo wa Gikristo. Agendeye ku magambo akarishye, arimo ayerekeranye n’icyaha, ubuyobozi bw’idini n’imyifatire y’abizera, uyu muhanzi asaba ko abantu basubira ku kuri no kwihana hakiri kare.
Mu magambo y’indirimbo, umuhanzi Niyo Patrick Nganzo aterura agira ati: “akagabo gahimba akandi kataraza, narababwiye ngo abarokore murakaze mwanga kunyumva munyita umusazi… none ko akanyu karashobotse, abarokore narabivuze muraseka none ko akanyu kashobotse murajya he?” aha, ashimangira ko habayeho kwikoma ubutumwa bw’Imana ariko bikarangira ibyo yaburiraga bibaye impamo.
Patrick Nganzo akomoza ku bantu bamwe bagize insengero z’Uwiteka akarima kabo, akavuga ko agakiza atari ikintu cy’umuntu runaka, ahubwo ari impano y’Imana idahinduka kuko itajya irobanura ku butoni.
Ati: “Mwafashe isinagogi muyihindura iyanyu, agakiza mugahindura ak’abantu ku giti cyabo, nyamara imana ntiyigeze irobanura mu butoni habe na rimwe.”
Bijyanye n’amabwiriza mashya aherutse gushyirwa hanze n’Itorero ADEPR mu Rwanda , ku birebana n’amakorale, abaririmyi ku giti cyabo n’ubuyobozi bwayo, iyi ndirimbo yibutsa ko umurimo w’Uwiteka utagombera amashuri cyangwa imyaka runaka, bityo akabasaba ko bashyira umutima ku murimo wayo bigishoboka. Akomeza agaragaza ko Ibintu by’Imana byahindutse urujijo.
“Naraye numvise inkuru zo muri ADEPR ngo noneho umuntu utarize ibye byarangiye, ngo kuba perezida birasaba amashuri. Mbega umurimo w’Uwiteka!” Umwana muto ntiyemerewe kuririmbira Imana mu rusengero iyo muri ADEPR we!…ibyimana byabaye iby’abantu ku giti cyabo, ibyimana byabaye akavuyo, ibyimana birababaje we, ibyimana byahindutse imikino.”
Iyi ndirimbo ni indirimbo nziza cyane icyebura buri muntu wese, ikabakangurira gukora ibyiza ndetse biganisha ku guhesha ikuzo Izina n’imirimo y’Uwiteka. Isoza ihamagarira abantu kwisuzuma, kwihana no gukurikira Imana uko bikwiye. Yibutsa ko turi umwe mu maraso ya Yesu Kristo, ati: “Ese ko udatinya gusebya mwene so kandi musangiye isano y’amaraso, amaraso ya Yesu Kristu ni yo twese aduhindura umwe.”
Indirimbo Ibyimana ya Niyo Patrick Nganzo ni ubutumwa bukomeye butanga ishusho y’ukuri ku bibazo byugarije insengero n’abizera muri iki gihe, ikanashishikariza buri wese gusubira ku mwimerere w’ijambo ry’Imana: kwihana, gukunda no gukorera Imana mu kuri.
