Jamie MacDonald Agiye Gukora Gukora Ibitaramo Bizazenguruka Amerika “Left It In The River Tour”
2 mins read

Jamie MacDonald Agiye Gukora Gukora Ibitaramo Bizazenguruka Amerika “Left It In The River Tour”

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko agiye gukora urugendo ruzenguruka Imijyi umunani ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kugira indirimbo ebyiri zikurikiranye ku kuba zikomeje gukundwa n’abatari bake.

Jamie MacDonald, umuririmbyi ukunzwe muri Capitol Christian Music Group, yatangaje ku mugaragaro urugendo rwe rwa mbere nk’umuhanzi uyoboye ibitaramo, yise “Left It In The River Tour.” Uru rugendo ruzatangira ku itariki ya 19 Gashyantare 2026 i Dallas, rukazakomereza mu yindi mijyi mikuru umunani yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, irimo Nashville, Chicago na Pittsburgh.

Aya makuru aje nyuma y’uko indirimbo ye yise Left It In The River igeze ku mwanya wa mbere ku nshuro ya kabiri yikurikiranya kuri Billboard AC, Mediabase AC na Mediabase Activator AC mu Ukuboza 2025. Iyo ndirimbo izwi cyane ku miririmbire yayo ifite umudiho umeze neza n’igice cy’indirimbo kiririmbwa nk’ihamagarira abantu kwigobotora ipfunwe n’icyaha, ikaba ikomeje gukurura abakunzi b’umuziki ufite ubutumwa bw’ukwizera.

Amatike yatangiye kugurishwa ku mugaragaro ku itariki ya 5 Ukuboza 2025. MacDonald akomeje kwiyubakira izina rikomeye mu muziki wa gospel nyuma y’uko indirimbo ye ya mbere, Desperate, yamaze ibyumweru birindwi ku mwanya wa mbere kuri Billboard na Mediabase Christian AC. Ibi byamuhesheje amahirwe yo guhatanira igihembo cya Dove Awards ndetse na K-LOVE Fan Awards, harimo no kuba yarahatanye mu ndirimbo y’umwaka.

 Uyu muhanzi yanashyize hanze verisiyo nshya ya Desperate afatanyije n’umuhanzikazi wagiye wegukana GrammyAwards, Lauren Daigle, ikomeje kugera ku bakunzi b’indirimbo ze.

Ku bijyanye n’imishinga iri imbere, album ye nshya yitiriwe izina rye Jamie MacDonald izasohoka ku wa 23 Mutarama 2026 binyuze muri Capitol CMG. Album izaba igizwe n’indirimbo cumi n’esheshatu zishingiye ku kuri, ukwizera n’amarangamutima y’ukuri ashimangira umwimerere w’uyu muhanzi uri gutera imbere cyane.

Muri uku kwezi kwa Ukuboza 2025, MacDonald azaba anafatanya na Chris Tomlin mu bitaramo bya Christmas with Chris Tomlin Tour, mbere yo gukomeza urugendo rwo gufasha Phil Wickham na Tauren Wells mu bitaramo byo mu mwaka wa 2026.

Left It In The River Tour itegerejwe nk’urugendo ruzafasha abakunzi b’umuziki wa gospel kurushaho kumva ubutumwa bw’ukwizera, binyuze mu butumwa buhanitse bw’indirimbo za MacDonald ndetse no mu muririmbire ye izwiho gukanganura imitima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *