Usisite_Indirimbo Nshya ya Vestine & Dorcas Yigaruriye Abakunzi b’Indirimbo zo Kuramya no Guhimbaza Imana
1 min read

Usisite_Indirimbo Nshya ya Vestine & Dorcas Yigaruriye Abakunzi b’Indirimbo zo Kuramya no Guhimbaza Imana

Mu gihe bamaze iminsi mike bavuye mu bitaramo bari bamazemo iminsi byazengurutse Kanada, abahanzi Vestine & Dorcas bashyize hanze indirimbo nshya “Usisite”. Mu masaha make imaze igiye hanze ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 100.

Vestine & Dorcas bongeye gutanga ubutumwa bukora ku mitima binyuze mu ndirimbo yabo nshya bise Usisite, imaze amasaha make isohotse ariko ikaba imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 100 ku rubuga rwa Youtube. Iyi iri mu rurimi rw’Igiswahili, ije mu gihe aba bahanzikazi bavuye mu rugendo rwo gutaramira muri Kanada, aho bakiranywe urugwiro n’abakunzi b’umuziki wabo.

Indirimbo Usisite itanga ubutumwa bwo kongera kubaho, gukomera no kwizera Imana mu bihe byose. Bagaragaza ko Imana ifite ubushobozi bwo gukiza ibikomere no gufungura inzira nshya nk’uko yanyujije ubwoko bwayo hagati mu nyanja. Baributsa abantu kutibuka ibya kera ahubwo bakareba ibishya Imana iri gukora.

Iyi ndirimbo igaruka ku kwemera no kudacika integer kabone niyo byaba bitoroshye. Ikangurira abakristu kimwe n’abumva iyi ndirimbo ko Imana ibazi, itajya ibatererana mu mibereho yabo.

Vestine & Dorcas ni abahanzi bamaze kubaka izina mu ruganda rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, haba hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Ibi bigaragarira mu bikorwa cyane mu ndirimbo zabo uko zakirwa ndetse zikanakundwa n’abatari bake, tutibagiwe n’ibitaramo bagenda bakora hirya no hino ku isi.

Usisite yaje kongera kugaragaza umwihariko wa Vestine & Dorcas wo guhuza ubutumwa bw’ihumure n’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Kugeza ubu bitewe n’uburyo ikomeje kurebwa, abakunzi babo bakomeje kugaragaza ko iyi ndirimbo izaba indi ndirimbo ihumuriza imitima muri ibi bihe, ndetse ikaba irakomeza no kubafasha kuzamura izina ryabo mu ruhando Mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *