Abakobwa Bari Kugenda Bacika mu Nsengero Kubera Kudahabwa Agaciro Nka Bagenzi Babo b’Abahungu
4 mins read

Abakobwa Bari Kugenda Bacika mu Nsengero Kubera Kudahabwa Agaciro Nka Bagenzi Babo b’Abahungu

Imibare mishya igaragaza igabanuka rikabije ry’abakobwa mu rusengero mu gihe abasore biyongera, ibintu bitandukanye n’indi myaka yashize kandi bikaba bikomeje gutera inkeke.

Mu gihe imibare iheruka yerekana ko abasore bari kwiyongera mu nsengero, abakobwa bo barimo kugenda baba bake, aho benshi batangira kuva mu rusengero cyangwa bakajyayo ku mpamvu zindi zikomeye. Ibi ni ibintu bitari bisanzwe mu mibare y’imyemerere y’ibihe byatambutse, bityo bikaba bikomeje kubyutsa impaka no gukurura ubushakashatsi bwimbitse ku mpamvu nyazo zibitera.

Abasesenguzi b’iyobokamana bavuga ko nubwo impamvu ari nyinshi kandi zifite isano n’umuco, imyumvire ndetse n’uburyo amatorero ayoborwa, hari ikigaragara: mu gihe bamwe mu basore bari kwinjira muri Kristo no kwiyegurira umurimo w’Imana, abakobwa benshi bo bari kuvunika, bakababara, ndetse bamwe bakava mu rusengero kubera ihohoterwa rishingiye ku magambo, imitekerereze itesha agaciro igitsina gore ndetse n’akarengane kababuza gutera imbere mu murimo w’Imana. Ni ikibazo kidakunze kuvugwa ku mugaragaro, ariko gifite uburemere bukomeye mu mibereho y’abakobwa b’abakristo.

Ibibazo by’abakobwa bavuye mu nsengero ntibigarukira ku kubwirwa amagambo ababaza gusa. Nk’uko Brandon Showalter yabigarutseho mu nkuru ye yasohotse Gospel Today ikesha The Christian News, hari abakobwa bo mu bice bitandukanye bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko basuzuguwe, bagaterwa ubwoba cyangwa bagaterwa ipfunwe n’abantu bo mu nsengero.

Umukobwa wo muri Idaho yigeze kubwira umunyamakuru wa The Christiana News ko bamubwiye ko atagomba kwiga bibiliya ya kera y’Ikigiriki kuko nta mugabo azabona.

Florida umukobwa yavuze ko yabwirwa ati:  “Uri umuhanga ku mukobwa!” Naho umukobwa wo muri Illinois we yumvise Perezida wa Seminari amubwira ko “Imana idahamagarira abakobwa umurimo, ahubwo ibahamagara kubona umugabo.” Undi musore yongeye kumubwira ati: “Birakwiye ko ushobora gusangiza abandi ibitekerezo byawe mu itsinda ry’abagabo n’abagore, ariko ntiwakwemererwa gusangiza imirongo y’Ijambo ry’Imana yatumye utekereza ibyo. Kuko iyo ubikoze, uba umuhamya, kandi ntibyemewe mu gihe abagabo bari mu itsinda.”

Abandi bakobwa bavuga ko bategekwa kutigisha Ijambo ry’Imana mu itsinda ririmo abagabo, ngo kuko “byaba binyuranyije n’ubuyobozi bw’umugabo.” Hari n’abavuga ko batinya uburyo abasore babafata mu maso, bakababwira ko ari “uko Imana yabaremye”, ibintu bibatera intimba no kubura icyizere mu miterere y’itorero.

Ku mbuga nkoranyambaga naho ibintu ntibihagaze neza. Hari abasore biyita abakristo ariko bakandika amagambo asuzugura abakobwa, bagatukwa ku mugaragaro cyangwa bagahindurwa iciro ry’imigani. Abakobwa benshi bibaza impamvu abasore b’abakristo baba bari hafi yabo baceceka ntibabarwanirire. Gutuza kwabo, nk’uko abakobwa babivuga, gushobora gusobanurwa nko gushyigikira bicecekeye ibyo bikorwa.

Muri Nijeriya, Shako Annastacia wahoze ari Umubikira ari umukozi w’Imana yirukanwe mu muryango w’Ababikira kubera amagambo yanditse kuri Facebook agaragaza akarengane abihayimana b’abagore bakunze guhura nako.

Mu gihe andi makosa akorwa mu nsengero, cyane cyane akubiyemo ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa ubusambanyi bukorwa ku bana, uburyo bimwe mu bigo by’iyobokamana babikemura mu ibanga cyangwa kudaha agaciro uburenganzira bw’uwahohotewe nabyo byatumye abakobwa benshi batakariza icyizere inzego z’itorero.

Ariko ku rundi ruhande, hari icyizere. Abasore benshi bari gusubira mu nsengero bafite inyota nyayo yo gukurikira Imana no guhindurwa n’Umwuka Wera. Ni ibintu bikwiriye gushimwa kandi bigaragaza ko Imana ikorera mu mitima yabo. Icyakora, nk’uko abashumba batandukanye babivuga, kugira ngo impinduka ibe nyayo, abo basore bagomba guhagarara ku kuri no kubaha bashiki babo igihe babona cyangwa bumvise amagambo asesereza, ivangura rishingiye ku gitsina cyangwa imitekerereze inyuranye n’ubutumwa bwiza.

Ubupfura nyakuri ntibuhera ku gutwara igitsina gore, ahubwo bushingira ku kubarinda, kubaha no kubahagararira igihe bahohotewe. Bibiliya ivuga ko Priscilla yigishije Apolo kandi byabyaye umusaruro mwiza mu itorero (Ibyakozwe 18:26). Nta handi herekana ko umugore agomba gucecekeshwa igihe afite impano n’ubumenyi byubaka Umurimo w’Imana.

Igihe kirageze ngo amatorero yisuzume, asabe imbabazi aho bikenewe, kandi asengere abakobwa bagikomerewe n’ivangura bahuriye naryo. Abakobwa bafite agaciro imbere y’Imana; bafite impano, ubushobozi n’umusanzu ukomeye mu muryango w’abizera.

Ibi byose bizatuma insengero zongera kuba ahantu hatekanye, hubahiriza ijwi ry’abakobwa n’abagore, kandi hatanga icyizere ku bakiri bato bose bifuza gukorera Imana batavunitse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *