Elayono Choir na Olivier Nana mu gitaramo cyo kuririmba indirimbo zikiza imitima
Umuramyi Olivier yatumiwe mu bihe bidasanzwe byo kuramya mu gitaramo cyateguwe na Elayono Choir ADEPR Rwimbogo cyitwa “Ku Musaraba Live Concert”Elayono Choir yo muri ADEPR Rwimbogo iri kwitegura igitaramo gikomeye cyiswe “Ku Musaraba Live Concert” kikazaba ku itariki ya 20 Ukuboza 2025 aho kizahuriza hamwe abaririmbyi n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu gihe cyihariye cyo guhimbaza Imana.
Iki gitaramo cyamaze gukurura abatari bake, cyane cyane nyuma y’uko hatangajwe ko kizitabirwa n’umusore ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya, Nana Olivier, uri mu bazaririmba nk’umuramyi.Igitaramo “Ku Musaraba Live Concert” cyateguwe mu rwego rwo kongera kwibutsa abakristo agaciro k’urupfu rwa Yesu Kristo, nk’uko bivugwa mu butumwa bw’ingenzi buboneka mu Abafilipi 2:8. Ni ubutumwa bwibutsa abantu ko Kristo “yicishije bugufi ndetse aragunduka ntiyanga no gupfa urupfu rwo ku musaraba,” ari na ho igitaramo cyakuye izina ryacyo.

Elayono Choir ADEPR Rwimbogo Yatumiye Olivier mu Giterane cy’ivugabutumwa
Elayono Choir izwiho indirimbo zifite ubutumwa bufasha imitima, ikaba yateguye urutonde rw’indirimbo zizibandwaho muri iki gitaramo, zirimo “Ku Musaraba (Phillipians 2:8)”ndetse na “Mutima Urira (1 Peter 5:7)”. Abo baririmbyi bose biteguye gushyira imbaraga mu gutanga ubutumwa bwubaka imitima y’abantu n’umuryango mugari w’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Umuhanzi Nana Olivier, uri mu bakomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’indirimbo zo kuramya bitewe n’ubuhanga n’umurava agaragaza kumurimo w’Imana yavuze ko yishimiye ubutumire yahawe na Elayono Choir, kandi yiteguye gutanga umusanzu we wuzuye mu gusubiza imitima y’abantu ku musaraba wa Kristo.
Uyu musore asanzwe azwi mu bihangano byinshi byafashije abakristo b’ingeri zitandukanye.Iki gitaramo kizabera muri ADEPR Rwimbogo, mu gace ka Kanombe munsi y’ikibuga cy’indege, ahantu hafatwa nk’hamwe mu hantu hakunze kwakira ibikorwa bikomeye by’ivugabutumwa n’indirimbo zo kuramya.

Abategura iki gitaramo bemeza ko hateguwe ibyiciro byose ku buryo abazitabira bazahabona umwanya mwiza wo kuramya mu mutuzo.Abategura iki gitaramo basaba abakunzi babo kwitegura hakiri kare, bakazaza gusangirira hamwe mu mwuka wo kuramya Imana. Byumwihariko hamwe n’umuramyi Nana Olivier.
