Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 12 Ukuboza
Turi ku itariki ya 12 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 346 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 19 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kutabogama hagamijwe kwimakaza amahoro n’umutekano.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1964: Kenya yabaye Repubulika iyobowe na Jomo Kenyatta nka Perezida wayo wa mbere.
2015: Hasinywe amasezerano ya Paris (COP 21) ku ntego nyamukuru yo kubungabunga ikirere no kugabanya imyuka igihumanya.
2021: Max Verstappen yabaye (…)
Turi ku itariki ya 12 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 346 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 19 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kutabogama hagamijwe kwimakaza amahoro n’umutekano.
Umunsi nk’uyu mu mateka Kiliziya Gatulika irizihiza mutagatifu Marry na Gregory III.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1964: Kenya yabaye Repubulika iyobowe na Jomo Kenyatta nka Perezida wayo wa mbere.
2015: Hasinywe amasezerano ya Paris (COP 21) ku ntego nyamukuru yo kubungabunga ikirere no kugabanya imyuka igihumanya.
2021: Max Verstappen yabaye uwa mbere mu masiganwa y’imodoka ya Formula 1 i Abu Dhabi ahigitse Lewis Hamilton, aba Umuholandi wa mbere uciye agahigo ko kuba uwa mbere ku Isi.
Mu muziki
1967: Indirimbo ya The Beatles “I want to hold your Hand” yaje ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’indirimbo nziza mu Bwongereza.

Abavutse
1915: Frank Sinatra, umuhanzi w’icyamamare w’umunyamerika, wamenyekanye cyane ku ndirimbo nka “My Way” na “New York, New York”.

1986: Havutse Daddy Birori wamenyekanye ubwo yakiniraga Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Abapfuye
2003: Heydar Aliyev, wabaye perezida wa 3 wa Azerbaijan.
2013: Audrey Totter, umukinnyi wa Filimi w’Umunyamerika.

