Nyuma y’imyaka 40 ari abaturanyi biyemeje kubana_Inkuru y’urukundo ishimangira ko urukundo ari impano y’Imana
Inkuru ya Art na Marilyn igaragaza ko Imana ishobora gutegura urukundo mu gihe cyose cy’ubuzima, kandi ko urukundo nyarwo rutagendera ku myaka.
Inkuru ya Art na Marilyn, abari abaturanyi mu Mujyi wa Lexington muri Leta ya Kentucky muri Amerika mu gihe kirenga imyaka 40, yakomeje gukora ku mitima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma y’imyaka myinshi babana bugufi nk’abaturanyi, biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore, bagaragaza ko urukundo nyarwo ari impano y’Imana itagengwa n’imyaka cyangwa ibihe by’ubuzima.
Mu gihe kirekire, Art na Marilyn bari bazi gusa ko ari abaturanyi, bagasuhuzanya mu byubahiro ariko ntihabeho umubano wihariye. Nyuma y’igihe, bombi barapfushije abagore n’abagabo babo, bari barabanye nabo mu bihe by’uburwayi n’ibigeragezo. Ibyo byababereye urugendo rugoye, ariko binababera n’inzira Imana yanyuzemo ibahuza mu rukundo rushingiye ku kwihangana, kwitangira undi no gufashanya.
Mu myaka ya vuba, ubwo batangiraga kwegerana mu bikorwa bitandukanye by’imibereho n’iyobokamana, ubucuti bwabo bwaje kuvamo urukundo rutuje ariko rwimbitse. Ibyo bigaragaza ihame rya gikirisitu ry’uko urukundo rw’Imana rushobora kuboneka mu bantu igihe bemeye gufungura imitima yabo, bakiringira umugambi wayo.
Ikinyamakuru People dukesha iyi nkuru, kivuga ko ku wa 17 Ukuboza, mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheli, Art yahisemo umwanya wihariye wo gusaba Marilyn kuzamubera umugore. Mu gace ka Gatton Park kari karimbishijwe amatara n’ibyishimo bya Noheli, Art yagaragaje urukundo rwe mu magambo yuzuye icyubahiro n’ubugwaneza.

Biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore nyuma y’igihe kirekire ari abaturanyi
Art yabwiye Marilyn ati: “Byabaye nk’igitangaza kukumenya no kumenya uko uri umuntu mwiza. Uri umuntu ugira ubuntu, ugira neza, uratuje ariko nishimira cyane umubano wacu. Ni yo mpamvu ngusabye, ese wakwemera kuzambera umugore?”
Marilyn na we yamusubije yemera urukundo rwe n’umutima wose, agaragaza ko yifuza kubana na we ubuzima bwose, ari byo byashimishije benshi.
Ati: “Art, ndashaka kurushinga nawe n’umutima wanjye wose, n’urukundo rwanjye rwose, n’ubugingo bwanjye bwose. Nta kindi kintu nakora nishimiye kirenze gushakana nawe. Iteka ryose. Iteka ryose.”
Mbere yo kumwambika impeta y’ubukwe, Art yabwiye Marilyn ko yifuza ko bazakomeza gukundana mu myaka yabo y’izabukuru.
Ati: “Byaba byiza ko twakomeza gukundana no gufatana mu biganza mu myaka yacu y’izabukuru.”
Marilyn amusubiza mu gutebya ati: “Bizaba ari igihe kirekire se? Ese ibyo birakubereye?” Ibyo byatumye bombi baseka mu byishimo.
Ubwo Marilyn yabonaga impeta ya diyama, yaratangaye aravuga ati: “Mana yanjye we, Art! Mbega ibintu!” Nuko Art amufasha kuyambara ku rutoki, bahoberana mu byishimo byinshi.
Iyi nkuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, aho amashusho yayo yarebwe n’abantu barenga miliyoni imwe yaba kuri TikTok na Instagram.
Abantu benshi bagaragaje ko urukundo rwabo rumeze nk’urw’urubyiruko rufite ejo hazaza heza. Ibi byashimangiye ko urukundo nyarwo, rushingiye ku rukundo rwa Kristo, rugaragara mu bwiyoroshye, mu byishimo no mu byiringiro.
Ikinyamakuru People cyatangaje ko Art na Marilyn bakomeje kubana hafi, bakunda kujyana mu rusengero, kwifatanya n’abandi mu bikorwa by’imibereho rusange no kwishimira umuco n’ubuhanzi.
Inkuru yabo itanga isomo rikomeye ku rubyiruko n’abakuze bose, ko urukundo ari impano itangwa n’Imana, ishobora kuza igihe icyo ari cyo cyose, kandi ko uwiringira Imana adashidikanya ku mugambi wayo wuje amahoro n’ibyishimo.

Batitaye ku kuba bageze mu zabukuru biyemeje kurushinga bagakomezanya ubuzima nk’umugabo n’umugore

Inkuru y’aba bombi yigaruriye Imbuga nkoranyamabaga
