Meddy yanditse amateka asusurutsa Rwanda Convention USA 2025 mu buryo budasanzwe
2 mins read

Meddy yanditse amateka asusurutsa Rwanda Convention USA 2025 mu buryo budasanzwe

Dallas, Texas – 6 Nyakanga 2025 – Umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda no mu mahanga, Meddy, yerekanye ubuhanga n’umutima w’iyobokamana ubwo yayoboraga igitaramo cya Praise & Worship kuri Faith & Unity Day, umunsi wa gatatu wa Rwanda Convention USA 2025, wabereye muri Irving Convention Center i Dallas, Texas.

Iki gitaramo cyabaye akanya kadasanzwe ko guhuza Abanyarwanda baba muri Amerika n’inshuti zabo, binyuze mu ndirimbo zuzuye ubutumwa bwo gushima Imana, gusabana no kwibuka ko ubumwe ari rwo rufunguzo rw’amahoro n’iterambere.

Ku rubyiniro rwari rwuzuye urumuri, Meddy yatangiye aririmba indirimbo ze zamenyekanye cyane, aherekejwe n’amagambo atanga icyizere n’imbaraga mu mitima y’abari aho.
Yashimangiye ubutumwa bw’uko “ubumwe, urukundo n’ukwemera bidufasha gutsinda byose”, bikora ku mitima ya benshi, bamwe bakagaragaza amarangamutima yabo mu maso no mu magambo.

Nk’uko bamwe mu bitabiriye babitangaje, si umuziki gusa wumvikanye muri salle, ahubwo habayeho n’umwuka w’amasengesho, ibyishimo n’amarangamutima y’urukundo rw’igihugu n’Imana.

Iki gitaramo cya Praise & Worship cyahujwe n’isengesho ryayobowe na Apostle Paul Gitwaza, ryagize uruhare rukomeye mu gushimangira intego nyamukuru y’uyu munsi: kubaka ubumwe n’urukundo mu muryango nyarwanda muri diaspora.

Meddy, mu ijwi rye ryuje ubushobozi n’urukundo, yatumye abantu baririmba baririmbana, abandi baraturika amarira y’ibyishimo, bagaragaza ko umuziki ufite imbaraga zo kunga abantu, kabone n’iyo baba batuye kure y’iwabo.

Nkuko amashusho n’amafoto byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga byerekanye abantu benshi bafite ibyishimo, baririmbana na Meddy n’amaboko yabo bamanuye hejuru, bamwe bafata n’amasaha yo gusenga.

Umwe mu bitabiriye yanditse kuri Instagram ati:

Day 3… with @meddyonly leading praise and worship. Ni ibihe by’umwuka bidusigiye byinshi.”

Igitaramo cya Meddy cyari gifite intego ndende yo kwibutsa ko aho turi hose, dufite inshingano yo gusigasira indangagaciro zacu, gukundana no gufashanya. Byagaragaje neza ko Rwanda Convention USA atari gusa umwanya wo kwidagadura, ahubwo ari umwanya wo gusabana, kwiyubaka no gushishikariza abandi kugira umutima ukunda igihugu.

Uyu munsi wasize amateka mu mitima y’Abanyarwanda n’inshuti zabo bitabiriye Rwanda Convention USA 2025. Meddy yerekanye ko umuhanzi ataba uw’umuziki gusa, ahubwo aba n’umuyobozi w’umwuka, ushobora guhuriza hamwe abantu mu ndirimbo no mu isengesho.

Byari ibihe by’amarangamutima, ibyishimo no kwiyumvamo ko koko “aho abantu babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina rye, Imana iba iri hagati yabo”.

reba video 👇👇👇👇

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *