Ntibimenyerewe henshi! Yikuye ikanzu y’ubukwe butarangiye agabirwa inka 
3 mins read

Ntibimenyerewe henshi! Yikuye ikanzu y’ubukwe butarangiye agabirwa inka 

Mu Rwanda cyane mu bukwe ntibisanzwe ko umugeni akuramo ikanzu y’ubukwe butangiye! Mu birori by’ubukwe bwabaye amateka, umuhanzikazi Ishimwe Vestine ubwo yatangiraga paji nshya y’ubuzima bwe mu birori byuje ibyishimo, byabereye mu Intare Conference Arena ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 5 Nyakanga 2025. Ibi birori byitabiriwe n’abantu amagana barimo abahanzi, abavandimwe, inshuti n’abaturutse kure barimo abo muri Burkina Faso, aho umugabo we Idrissa akomoka. Vestine yagaragaye yakuyemo ikanzu y’abageni, ataramira abari bitabiriye ubukwe bwe afatanyije na Dorcus.

Vestine yarushinze mu buryo bwiza, abanza gusabwa no gukwa, nyuma basezerana imbere y’Imana mu muhango wabaye umwihariko kubera ubwitabire n’uburyo byateguwe neza. Ibirori byasojwe no kwakira abatumiwe mu birori byaranzwe no kwidagadura, ubusabane n’umuziki.

Yikuyemo ikanzu y’ubukwe asubira ku rubyiniro

Mu gice cyasize benshi batunguwe, Vestine yaje gutungura abari aho ubwo yikuragamo umwambaro w’ubukwe maze yambara imyambaro isanzwe, yinjira mu mwuka w’umuziki ari kumwe na murumuna we Kamikazi Dorcas, bafatanya kuririmba zimwe mu ndirimbo zabo zikunzwe nka ‘Ihema’, ‘Nahawe Ijambo’, ‘Si Bayali’ ndetse banamurika indirimbo nshya ‘Emmanuel’.

Ibyo baririmbye byafashwe amashusho mu buryo bwa ‘video recording’, azajya hanze mu minsi iri imbere binyuze mu muyoboro wa MIE Empire iyobowe na Murindahabi Irene usanzwe ari umujyanama w’aba bahanzikazi.

Bamugabiye inka, baramushimira

Se wa Vestine yagaragaje ibyishimo bidasanzwe ku mukobwa we, amushimira uko yitwaye mu myiteguro y’ubukwe, avuga ko nk’umuryango bishimiye Idriss wamukunze.

Mu magambo yuzuyemo amarangamutima, yavuze ati: “Uyu mukobwa yitwaye neza, ndashimira n’uyu mutware wamukunze. Mu izina ry’umuryango abana tubahaye inka, kandi tubifurije urugo ruhire.”

Na ho se wa Idrissa, wari uturutse mu Mujyi wa Kaya muri Burkina Faso, yavuze ko bishimiye cyane kubona umwana mwiza nk’uyu. Ati “Twishimiye ururabo twabonye mu Rwanda. Mu Burkina Faso turiteguye no kwakira izindi ndabo. Impano twari twabazaniye tuzayibagezaho.”

Murindahabi Irene na MIE Empire: Ishema ry’umunsi

Murindahabi Irene, washinze MIE Empire, yavuze amagambo yuje ishema n’amarangamutima. Ati “Vestine ni umukobwa wanjye, ni n’umuhanzikazi mpuzamahanga. Murakoze mwese mwitabiriye ubu butumire. Ntabwo mwibeshye kubakunda.”

Yashimiye by’umwihariko Niyo Bosco ku ruhare yagize mu gutunganya indirimbo z’aba bahanzikazi, avuga ko bagiye kurangiza Album ya kabiri, n’ubwo hari imbogamizi zagiye zibaho.

Yagize ati “Turi kuzuza Album ya kabiri tutitaye ku ngorane. Imana irakora byinshi ku bayizera.”

Mu gusoza, yavuze ko n’ubwo yari yateguriye impano yihariye, Vestine yamukoze ku mutima ku buryo yamuhembye inka. Ati “Vestine yambereye umwana w’intangarugero, ntabwo yamvunnye. Ndamugabiye inka.”

Ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare birimo: Israel Mbonyi, Bosco Nshuti witegura igitaramo tariki 13 Nyakanga, Danny Mutabazi, Prosper Nkomezi waririmbye akanitegura Album nshya, Nyambo Jessica, Benimana Ramadhan (Bamenya), Prince Kiiiz, La Reina, Chriss Eazy n’umujyanama we Junior Giti, Umunyarwenya Rufendeke, Abakinnyi ba filime Inkindi Aisha na Swalla, n’abandi benshi.

Haririmbwe indirimbo z’ihimbaza Mana zarushijeho gususurutsa abari aho, zirimo ‘Asante’ ya Elie Bahati na ‘Ntayindi Ndirimbo (Warakoze)’ ya Prosper Nkomezi.

Kaya: Aho Idrissa akomoka

Idrissa, umugabo wa Vestine, akomoka mu Mujyi wa Kaya, umujyi wa gatanu munini muri Burkina Faso, uri ku birometero 100 uvuye i Ouagadougou. Ni umujyi uzwiho ubukorikori burimo kudoda no gutunganya impu, ndetse unahujwe n’umurwa mukuru na gari ya moshi.

Ibirori byasize amateka, byerekanye ko urukundo ruhujwe n’umurimo w’Imana ruvamo ubusabane bwuzuye agaciro. Ku Vestine na Idrissa, uru ni urupapuro rushya batangiye kwandika, baherekezwa n’isengesho, urukundo n’indirimbo zishimangira ko “Iyo Imana yubatse inzu, abayubaka ntibayubaka ubusa.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *