TOP 7 Gospel Songs of the Week: Indirimbo Ziratuma Icyumweru Cyawe Kirangira  Mu Kuramya no Gushima Imana
2 mins read

TOP 7 Gospel Songs of the Week: Indirimbo Ziratuma Icyumweru Cyawe Kirangira Mu Kuramya no Gushima Imana

Mu gihe umuziki wa Gospel ukomeje gutera imbere mu Rwanda no mu karere, buri cyumweru hagiye hagaragara indirimbo nshya zitanga ubutumwa bufasha abantu kwegera Imana, guhumurizwa no kongera imbaraga mu rugendo rwabo rw’umwuka. Muri urwo rwego, Gospel Today yongeye kubagezaho Top 7 Gospel Songs of the Week, urutonde rw’indirimbo zirindwi ziyoboye izindi zasohotse muri iki cyumweru, zatoranyijwe hagendewe ku butumwa bukubiyemo, uko zakiriwe n’abakunzi b’umuziki wa Gospel ndetse n’uruhare zigira mu kubohora no gukomeza imitima.

Dore TOP7 Gospel Songs of The Week zaranze iki cyumweru:

1. Israel Mbonyi – HOBE
Iyi ndirimbo nshya ya Israel Mbonyi ikomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera ubutumwa bwuje ihumure n’urukundo rw’Imana.

2. Banguka || Gisubizo Ministry || Worship Legacy S5
Gisubizo Ministry yongeye gukangurira abantu gufata umwanzuro wo kwakira Yesu batitaye ku gutinda.

3. Yampinduye Mushya | Jado Sinza & Esther
Iyi ni indirimbo y’ubuhamya igaragaza imbaraga z’Imana mu guhindura ubuzima bw’umuntu. Jado Sinza na Esther bagaragariza abumva ko nta muntu Imana itabasha guhindura, iyo ayiyeguriye umutima we wose.

4. Wa Mwanya Mu Getsemani – Ni Umugabo | Josh Ishimwe
Josh Ishimwe agaruka ku mwanya w’ingenzi Yesu yamaze mu Getsemani, agaragaza urukundo n’ubwitange byamuranze.

5. Mpora Nkubona | Injili Bora Choir
Injili Bora Choir itanga indirimbo irimo kwibutsa abakristo ko Imana ihora iri hafi yabo, kabone n’iyo banyura mu bihe bigoye.

6. Wera – Aimé Uwimana
Aimé Uwimana ashimangira ubutagatifu bw’Imana binyuze muri “Wera”, indirimbo ihamagarira abizera kwegera Imana mu buzima bwera no kuyiramya mu kuri no mu mwuka.

7. Waziye Igihe || Ebenezer Choir – ADEPR Kinamba
Ebenezer Choir itanga ubutumwa bwo kwizera ko Imana iza mu gihe gikwiye. Iyi ndirimbo ikomeza imitima y’abari mu bibazo, ibibutsa ko Imana itatinya kandi itaza itinze, ahubwo iza igihe cyayo kigeze.

Izi ndirimbo zirindwi zagaragaje ko umuziki wa Gospel ukomeje kuba umuyoboro w’ihumure, gukizwa no gukomeza imitima y’abizera. Gospel Today izakomeza kuguhitiramo indirimbo nziza zigufasha kuryoherwa na buri cyumweru uhimbaza Imana, wubaka ukwizera kwawe kandi ukomera mu rugendo rw’umwuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *