Neymar Jr yongeye kubagwa
1 min read

Neymar Jr yongeye kubagwa

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Brazil na Santos, Neymar Jr, yabazwe ku ivi ry’ibumoso, aho abaganga basannye agace ko mu ivi kari karangiritse.

Ibi byatangajwe n’ikipe ya Santos, yemeza ko kubagwa byagenze neza kandi ko umukinnyi yatangiye urugendo rwo gukira.

Neymar w’imyaka 33 yari amaranye imvune mu gihe cyose cy’uyu mwaka w’imikino, ariko ntiyamubujije gufasha Santos mu bihe bikomeye.

Nubwo yari afite ububabare bukomeye mu ivi, yakomeje gukina, agira uruhare runini mu gutuma Santos iguma mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Brazil, aho yatsinze ibitego bitanu mu mikino ine ya nyuma ya shampiyona.

Kubagwa kwa Neymar kwakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya arthroscopy n’umuganga w’ikipe y’igihugu ya Brazil, umaze igihe amukurikirana.

Ni na we wamubaze mbere ku mvune y’ikirenge no ku mvune ikomeye ya ACL yagize muri 2023. Ibi bituma icyizere cyo gukira neza cyiyongera, bikanaha amahirwe Neymar yo kongera kwiyerekana mu ikipe y’igihugu.

Iyi ntambwe nziza mu buzima bwe bw’imikino itanga icyizere ko Neymar ashobora kuzitabwa n’umutoza w’igihugu, Carlo Ancelotti, mu myiteguro y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Nubwo amaze imyaka irenga ibiri adakina mu ikipe ya Brazil, Neymar aracyari we ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mateka yayo, aho amaze gutsinda ibitego 79 mu mikino 128.

Neymar yagarutse muri Santos muri Mutarama, avuye muri Al-Hilal yo muri Arabia Saoudite, aho yari yarakinnye imikino irindwi gusa mu gihe kirenga umwaka n’igice kubera imvune.

Amasezerano ye na Santos azarangira mu mpera z’uyu mwaka, ariko impande zombi zatangiye ibiganiro byo kuyongera, bitewe n’uruhare rwe rukomeye n’ubunararibonye afitiye iyi kipe y’iwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *