Nzamura: Indirimbo ya New Singers Voice Of Praise Choir ihamagarira Abakristo gufatanya urugendo rugana mu ijuru
Korale New Singers Voice of Praise, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Nzamura” igaragaza ubutumwa bwo gufashanya mu by’umwuka, gukomezanya no kurwanira hamwe intego yo kuzaragwa ubwami bw’Imana
Mu rwego rwo gukomeza umurage wo kuramya no kwigisha binyuze mu ndirimbo, New Singers Voice Of Praise Choir yashyize ahagaragara indirimbo yitwa Nzamura. Ni indirimbo igaruka ku butumwa bukomeye bwo gufatana ukuboko no kugendana nk’inshuti mu rugendo rw’agakiza.
Iyi ndirimbo ishimangira ko urugendo rugana mu ijuru rudasaba kugenda wenyine, ahubwo rusaba ubumwe, gukomezanya no guhugurana mu by’umwuka.
Ubutumwa bwayo bushimangira agaciro ko kuba inshuti zifatanya urugendo, aho amagambo agaragaza ko kwiyita inshuti bidahagije mu gihe hatabayeho gufashanya mu nzira ijya mu ijuru. Iramagana kuba nyamwigendahho mu by’umwuka, igasaba abakristo guterana ingabo mu bitugu, bakarindana ibisitaza no guhangana n’ibibabaje bishobora kubatesha intego.
Ishimangira ko ibyishimo bizabaho igihe abakristo bazabona bageze ku ntego yabo bari kumwe. Ijambo “nzamura nkuzamure tujyane” risobanura inshingano buri mukristo afite yo kuzamura mugenzi we mu by’umwuka, aho guharanira kugera ku gakiza wenyine. Ubutumwa bwo guhugurana mu by’umwuka bugaragaza ko kwizera gukura iyo gusangiwe.
Nzamura ya New Singers Voice Of Praise Choir ni indirimbo irenze kuba umuziki wo kuramya gusa, ahubwo ni isomo ryimbitse rihamagarira abakristo kuba umwe, gufashanya no gukomeza kwibuka ko kugera mu ijuru ari urugendo rusangiwe.
Usibye Nzamura, iki korali isanzwe ifite izindi ndirimbo zirimo: Ndanyuzwe, Mwana wanjye, Uzampe n’izindi.
