Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 1 Mutarama 2026
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 1 Mutarama 2026

Turi ku wa 01 Mutarama, 2026. Umwaka Mushya Muhire wa 2026.
Kuri uyu munsi, uretse ibirori byo kwishimira umwaka mushya hirya no hino ku Isi, Kiliziya Gatolika iwizihiza nk’Umunsi wahariwe Amahoro. Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka.
2006: Inzego z’imitegekere y’igihugu z’u Rwanda zaravuguruwe, intara ziva kuri 12 ziba enye n’Umujyi wa Kigali, uturere tuba 30.
2007: Ban Ki-moon ukomoka muri Koreya y’Epfo yabaye Umunyamabanga Mukuru wa Loni asimbuye Koffi Annan.
2009: I (…)

Turi ku wa 01 Mutarama, 2026. Umwaka Mushya Muhire wa 2026.

Kuri uyu munsi, uretse ibirori byo kwishimira umwaka mushya hirya no hino ku Isi, Kiliziya Gatolika iwizihiza nk’Umunsi wahariwe Amahoro.

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza mutagatifu Maria na mutagatifu Vincent.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka.

2006: Inzego z’imitegekere y’igihugu z’u Rwanda zaravuguruwe, intara ziva kuri 12 ziba enye n’Umujyi wa Kigali, uturere tuba 30.

2007: Ban Ki-moon ukomoka muri Koreya y’Epfo yabaye Umunyamabanga Mukuru wa Loni asimbuye Koffi Annan.

2009: I Bangkok muri Thailand, akabyiniro kafashwe n’inkongi y’umuriro iturutse ku bishahi byaturitswaga, abantu 66 bahasiga ubuzima.

2024: Umutingito wo ku gipimo cya 7.5 wibasiye u Buyapani abantu 300 bahasiga ubuzima, abandi barenga 1000 barakomereka.

Mu muziki

2017: Umuhanzi The Ben yakoreye igitaramo cy’amateka mu Rwanda nyuma y’imyaka irenga itandatu yari amaze atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abavutse

1942: Alassane Ouattara, wabaye Perezida wa Côte d’Ivoire.

2000: Ice Spice wamamye mu njyana ya HipHop muri Amerika.

2002: Simon Adingra, umunya Cote d’Ivoire ukinira ikipe ya Brighton Hove Albion mu Bwongereza.

Abapfuye

1966: Vincent Auriol wabaye perezida wa 16 w’u Bufaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *