Diyosezi ya Cyangugu mu cyumweru cy’umuryango yasabye abakiristu kongera kwisuzuma mu miryango yabo
Guhera ku wa 06 kugeza ku wa 15 Gashyantare 2026, abakristu barakangurirwa gusubiza umuryango agaciro no gufata ingamba zo kuwukomeza binyuze mu masengesho, inyigisho n’ibikorwa by’urukundo.
Mu gihe Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri guhimbaza icyumweru cyahariwe umuryango, Diyosezi ya Cyangugu ikomeje gahunda n’ibikorwa bigamije gufasha abakristu gusubiza umuryango agaciro no guhangana n’ibibazo biwugarije. Ibi bikorwa byahujwe n’umunsi mukuru wa Mutagatifu Valentin, bikaba byaratangiye ku wa 06 Gashyantare bikazarangira ku wa 15 Gashyantare 2026 mu maparuwasi yose agize iyi Diyosezi.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Padiri Thaddée Nsengumuremyi, ushinzwe Komisiyo y’ikenurabushyo ry’umuryango muri Diyosezi ya Cyangugu, yasobanuye ko icyumweru cy’umuryango kigamije gufasha abakristu kuzirikana ku kamaro k’umuryango no gufata ingamba zo kuwurinda no kuwukomeza.
Yagaragaje ko ku wa 15 Gashyantare hazatangwa umugisha wihariye mu gitambo cya Misa ku byiciro byose bigize umuryango, birimo ababyeyi batwite, abana, urubyiruko n’abageze mu za bukuru.
Yagize ati: “Muri iki cyumweru cy’umuryango tuzahimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Valentin n’abakristu bose. Ku wa 15 Gashyantare, mu maparuwasi yose hazatangwa umugisha wihariye mu gitambo cya Misa ku byiciro byose bigize umuryango, barimo ababyeyi batwite, abana, urubyiruko, abageze mu za bukuru, igimbi n’abangavu.”
Yasobanuye kandi ko mbere y’umwaka wa 2023, umuryango wahimbazwaga ku munsi umwe gusa, ariko kubera ibibazo byiyongera mu miryango, Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yafashe icyemezo cyo kuwuhimbaza mu cyumweru cyose cyegereye umunsi wa Mutagatifu Valentin. Ibi bigamije guha abakristu umwanya uhagije wo kuzirikana ku bwiza n’akamaro k’umuryango no gusubiza isura ya gikristu uyu munsi mukuru.
Ati: “Icyo tugamije ni uguha umuryango umwanya uhagije wo kuzirikana ku bwiza n’akamaro ka wo, ariko no gusuzuma ibibazo biwugarije, abakristu bagafata ingamba zo kuwurinda no kuwukomeza. Ni n’umwanya wo gusubiza isura ya gikristu umunsi mukuru wa Mutagatifu Valentin, umurinzi w’abakundana bashyingiwe cyangwa bifuza gushyingirwa.”
Muri iki cyumweru, mu maparuwasi yose ya Diyosezi ya Cyangugu, harimo gukorwa noveni y’umuryango yibanda ku nsanganyamatsiko igira iti: “Urugo nirusigasire umubano n’ubumwe by’abarugize, rugire uruhare mu kubaka ubumwe bwa Kiliziya.”
Harimo kandi amahuriro y’ibitekerezo ku muryango, inyigisho mu mashuri no mu byiciro by’abakristu, hamwe n’ibikorwa by’urukundo bigamije gufasha abafite ibibazo byihariye.
Ibikorwa byo gusoza icyumweru cy’umuryango bizaba ku wa 15 Gashyantare 2026, aho hazaba Misa yihariye izarangwa n’imitambagiro ihagarariye ibyiciro bitandukanye by’umuryango, kwibuka yubile z’ugushyingirwa no guhana impano hagati y’abashakanye n’abana babo.
Abakristu basabwe kwitabira aya mahirwe no kugira uruhare rufatika mu kubaka umuryango ukomeye, uhamye kandi ushingiye ku ndangagaciro za gikristu.
