Ishuri rya muzika rikomeje gushyigikira impano no gukundisha abantu indirimbo zo guhimbaza Imana
Ishuri rikorera muri Kaminuza y’u Rwanda rimaze gufasha abarenga 900 kwiga muzika ku buntu, rikanatanga umusanzu mu guteza imbere indirimbo zo guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze yarwo.
Amazing Grace Academy ni ishuri rya muzika rikorera mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, mu muryango wa ASA ku Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda i Nyarugenge. Ryashinzwe mu mwaka wa 2012 rifite intego yo guteza imbere impano z’umuziki no gukundisha abantu indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Kwigisha nta kiguzi nibyo byavuyeho izina ry’iri shuri “Amazing Grace Academy,” bisobanuye “Ubuntu butangaje nk’uko umuyobozi waryo yabitangarije Gospel Today. Mu mwaka wa 2016 ryatangije uburyo bushya bwo kwakira abantu bose bashakaga kwiga muzika.
Kuva icyo gihe, iri shuri ryemereye abashaka kwiga bose kuza kurigana haba abafite ubumenyi busanzwe cyangwa abatangirira ku busa, amasomo agatangwa ku buntu.

Intego nyamukuru y’iri shuri ni ugutanga ubumenyi bwa muzika mu buryo bunoze kandi bwa kinyamwuga, aho abaririmbyi n’abacuranzi biga gukurikiza amategeko ya muzika mu guhimba indirimbo, kuzicuranga no kuziririmba.
Muri bimwe mu bikorwa iri shuri rimaze kugeraho mu myaka rimaze rikora harimo imizingo ibiri y’amajwi, aho yasohotse muri 2022 na 2023 buri umwe ukaba ugizwe n’indirimbo 10. Rifite kandi indirimbo 10 zakozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Mu mwaka wa 2025 kandi ryatangije umushinga mushya wo gutunganya undi muzingo.

Iri shuri si ukwiga gusa ahubwo rinasohora indirimbo zo guhimbaza Imana
Mu ndirimbo zamenyekanye cyane harimo “All Hail the Power of Jesus’ Name” imaze kurebwa n’abasaga miliyoni, igaragaza Yesu nk’Umwami w’abami.
Ku muyoboro waryo wa YouTube hatambuka ibiganiro by’uruhererekane byitwa “Hymns Unveiled” bigamije gusobanura amateka n’ubutumwa bw’indirimbo zo guhimbaza Imana ndetse n’ibijyanye na muzika muri rusange.
Mu minsi ya vuba iri shuri ryashyize hanze indirimbo “Jérusalem,” aho ivuga ku murwa w’Imana Jerusalem, ndetse n’indi yitwa “Yesu yaratsinze” igaragaza intsinzi ya Yesu kuri Satani.
Ku wa 7 Werurwe 2026, ryakoze igitaramo kidasanzwe cyo gushimira Imana ku myaka icumi rimaze ribayeho. Iki gitaramo bise “Angels voice: Melodies of Grace concert,” cyafatiwemo amajwi n’amashusho biteganyijwe ko bizashyirwa ahagaragara mu minsi iri imbere, mu rwego rwo gukomeza gukundisha abantu indirimbo zo guhimbaza Imana no guteza imbere impano z’umuziki.

Ku wa 6 Werurwe ryakoze igitaramo Angels voice: Melodies of Grace cyo kwizihiza imyaka 10 rimaze rikora
Kuva mu 2016 ishuri ritangiye gukora neza, rimaze kwakira abanyeshuri basaga 900 baryigiyemo. Muri bo, abarenga 170 babashije gukora ibizami byose bisabwa ndetse babitsinda neza.
Hari kandi abanyeshuri bakoze ibizami bishingiye ku ngengamasomo y’ikigo cyo mu Bwongereza cyitwa Associated Board of the Royal Schools of Music (ABRSM). Abagera kuri 31 batsinze neza ibizami byo mu cyiciro cya kabiri, mu gihe undi umwe yageze mu cyiciro cya kane.
Iri shuri rimaze gutanga umusanzu mu kuzamura urwego rw’imiririmbire mu makorali atandukanye, aho benshi mu baryigiyemo bagiye gufasha amakorali n’amatorero kunoza uburyo bwo kuririmba indirimbo zanditse ku manota, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

Rimaze iminsi kandi risohoye indirimbo iryoheye amatwi ryise Jerusalem
Nubwo ishuri rimaze kugera kuri byinshi, riracyafite imbogamizi zirimo kubura aho gukorera hahoraho ndetse n’ibikoresho byo kwigishirizaho bikiri bike. Kugeza ubu amasomo menshi akorerwa mu rusengero igihe nta zindi gahunda zihari.
Mu rwego rwo gushaka ibisubizo birambye, ubuyobozi bw’ishuri buteganya gutanga amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga binyuze kuri website na YouTube by’iri shuri ndetse n’izindi mbuga nkoranyambaga. Hari kandi gahunda yo gusanga abantu aho bari mu gihe baba bishyize hamwe, cyane cyane binyuze mu matorero yabo.

Bakira abantu bose batitaye ku idini, abahungu n’abakobwa
Kanda hano urebe indirimbo yaba yakunzwe cyane
Indirimbo “Jerusalem” imaze iminsi isohotse
