RRA yasobanuye impamvu yashyize umusoro kuri telefoni
2 mins read

RRA yasobanuye impamvu yashyize umusoro kuri telefoni

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko kuba umuhigo Leta yari yihaye w’Abanyarwanda bagomba kuba batunze telefoni ngendanwa ugenda ugerwaho ari bimwe mu byatumye umusoro ku nyongeragaciro (TVA) wongera gushyirwaho nyuma yo gukurwaho mu 2010.

Ibyo byatangarijwe mu kiganiro RRA yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 8 Nyakanga, ku ishusho y’imisoro n’isoresha mu mwaka w’ingengo y’imari warangiranye na Kamena 2025.

Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 10 Gashyantare 2025, hemejwe amategeko y’imisoro n’amabwiriza ya Minisitiri azagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, binyuze mu kongera ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa Gahunda ya 2 y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) ni muri urwo rwego telefoni zongeye gushyirwaho TVA.

Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald, yasobanuye ko kuba umuhigo Leta yari yihaye w’Abanyarwanda bakwiye kuba batunze telefoni ngendanwa mu 2025 uri kugerwaho biri mu byatumye telefoni zongera gushyirwaho umusoro nyongeragaciro.

Ati “Murabizi ko telefoni zitasoreshwaga umusoro ku nyungu igihe kirerekire. Ibyo bikorwa kugira ngo abantu babashe kugura telefoni biboroheye, ariko ntabwo uwo mwihariko wahoraho. Kugeza ubu 80% by’Abanyarwanda batunze telefoni, ibyifuzwaga byagezweho, inkunga ntabwo ikiri ngobwa”.

Yakomeje avuga ko kongera gusubizaho uyu musoro biri mu rwego rwo kongera imisoro kugira ngo ibikorwa bigomba gukorwa byose bigerweho.

Ati “Ikindi ni mu rwego rwo kongera imisoro kugira ngo ibikorwa birimo amashuri, amavuriro, umutekano bibonerwe amafaranga mu ngengo y’imari”.

Uretse telefoni, Niwenshuti yatangaje ko umusoro kuri servisi yo gutwara ibicuruzwa na wo wongeye gusubizwaho nyuma y’igihe kirekire kimwe na lisansi ndetse na mazutu bizajya bisoreshwa umusoro wo gusana imihanda.

RRA yatangaje ko mu mwaka w’isoresha wa 2024/2025 yakusanyije imisoro ingana na miliyari 3.079,8 Frw, ikaba yaresheje umuhigo ku kigero cya 101% kuko yari yahawe intego yo gukusanya miliyari 3.041,2 Frw.

RRA kandi iteganya kongera ingufu mu nzego zirimo intege nke mu gutanga imisoro harimo inganda zikora ibintu bitandukanye no mu bwubatsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *