
Umuramyi Ismael Bimenyimana ashyize hanze Indirimbo yitwa”Muririmbire Uwiteka” ikomeje gukundwa n’abatari bake
Umuramyi ukunda cyane Imana, Ismael Bimenyimana, yongeye gushimangira umuhamagaro we wo kwamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo ye nshya yise “Muririmbire Uwiteka.”
Mu magambo atuje ariko yuzuye ibyishimo, iyi ndirimbo iratuma abantu barushaho kuramya no gushimira Imana. Aho agira ati: “Muririmbire Uwiteka utuye i Siyoni, mumuvugirize impundu mwamamaze umurimo yakoze. Uwo ni Uwera, urera tumunezererwe tumwishimire, usumba byose uri rudasumbwa.”
Uyu muhanzi asaba abantu gushimira Uwiteka no gutekereza ku bikorwa byayo byiza, ashimangira ko Uwiteka ariwe usumba byose, rudasumbwa kandi ukwiriye ishimwe ryose.
Ismael Bimenyimana ni umuhanzi ukomeje gutera imbere mu rugendo rwe rw’ubuhanzi mu kuramya no guhimbaza Imana. Azwiho indirimbo zitandukanye zamuhesheje umwanya ukomeye mu mitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel, zirimo “Duteze Ugutwi,” “Nkoraho,” ndetse na “Bizaba Ari Umunezero” yahuriyemo n’umuhanzi ukunzwe cyane Bosco Nshuti.
Uretse izi ndirimbo, Ismael ahora ashishikajwe no gukora ibihangano bifasha abantu kwegera Imana, kubashishikariza gukomera mu kwizera no gushimira Umuremyi wabo.
Indirimbo “Muririmbire Uwiteka” irerekana neza intambwe Ismael akomeje gutera mu guhesha Imana icyubahiro binyuze mu bihangano bye. Ni igihangano cyuzuyemo amagambo atanga ihumure n’ibyishimo, gikangurira abantu bose gukomeza gushimira no guhesha icyubahiro Uwiteka.

Mu butumwa yageneye abakunzi be, Ismael yavuze ko akeneye cyane inkunga y’amasengesho yabo kugira ngo akomeze urugendo rwe mu gukorera Imana. Yabasabye gukomeza kumushyigikira mu buryo bwose, cyane cyane mu kumva no gusakaza indirimbo ze, kugira ngo ubutumwa bwiza bugere kure hashoboka.