
Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gusinyisha rutahizamu igiye kuzana umutoza mushya
Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gusinyira rutahizamu ukomoka muri Congo Chadrack Bingi Belo yamaze no kumvikana n’umutoza ugomba kungiriza Afhamia Lotfi.
Kuri uyu wa Gatatu wa tariki 09 Nyakanga 2025, Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo nibwo yatangaje ko yasinyishije uyu Munya-Repubulika ya Demokarasi ya Congo w’imyaka 20 akaba akina nka rutahizamu.
Ni rutahizamu watsinze ibitego 23 mu myaka ibiri iheruka y’imikino, gusa iyi kipe ntiratangaza umutoza wungirije cyane ko iyi kipe yatangaje gusa umutoza mukuru.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri wa tariki 08 Nyakanga 2025, perezida wa Rayon Sports Bwana Thadee Twagirayezu yavuze ko vuba aha baratangaza umutoza mushya wungirije.
Amakuru yemeza ko iyi kipe yambara ubururu n’umweru yamaze kumvikana n’umutoza Feruzi Harouni watoje ikipe ya Vital’O FC y’i Burundi.
Ubwo Afhamia Lotfi yageraga mu Rwanda yari yarazanye umutoza wagombaga kumwungiriza ariko nta License A afite Kandi n’iyo yemewe ku batoza bungirije bazatoza mu mikino ya CAF Confederations Cup Rayon Sports izakina.
Perezida ubwe mu kiganiro n’itangazamakuru yahamije ko uyu mutoza wazanwe na Afhamia Lotfi(Lofti Azouz) atazatoza Rayon Sports nubwo yagaragaye arimo gufasha umutoza mukuru ndetse yambaye n’imyambaro yayo.
Perezida wa Rayon Sports atebya Yagize Ati “Ashobora no kuba ayifana” ubwo yabazwaga impamvu yambara imyambaro ya Rayon Sports Kandi atari umutoza wayo.