3 mins read

Inkomoko y’izina “Abakristo”: Ijambo  riboneka inshuro eshatu gusa muri Bibiliya

Ijambo “Umukristo” riboneka incuro eshatu muri Bibiliya, kandi zose zigaragara mu Isezerano Rishya. Riboneka mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa no muri Petero wa Mbere(1 Petero).

Mu gihe cya kera cyane, hashize imyaka mike Yesu amaze gupfa no kuzuka, hari itsinda ry’abantu batangiye kugira imyitwarire idasanzwe. Bifuzaga kubaho nk’uko Yesu yabayeho, bakigisha urukundo, imbabazi, no kwita ku bakene. Abo bantu ntabwo biyitaga “Abakristo”. Bari abantu bagendaga bitonze, bihisha rimwe na rimwe, kandi bakundaga kwiyita “Abayoboke b’Inzira” cyangwa “Abigishwa”.

I Antiyokiya: Ahatangiwe izina rishya

Mu mujyi wa Antiyokiya (uri mu gihugu cya Turukiya y’ubu), ni ho bwa mbere abantu batangiriye kwita abigishwa ba Yesu izina “Abakristo”.

Ibyanditswe byera (Bibiliya) bibivuga neza muri Ibyakozwe n’Intumwa 11:26:

“Amubonye amujyana mu Antiyokiya. Bamarayo umwaka wose baterana n’ab’Itorero, bigisha abantu benshi, kandi muri Antiyokiya ni ho abigishwa batangiriye kwitwa Abakristo.”

Ni igikorwa kitakozwe n’abigishwa ubwabo. Ahubwo, abantu bo hanze y’itorero, bababonaga batandukanye n’abandi, bakabita “Abakristo”, bishatse kuvuga “abantu ba Kristo”, cyangwa “abari ku ruhande rwa Yesu Kristo.”

Iyo ukomeje mu byakozwe n’intumwa 26:28, wongera kuhasanga iri jambo. hagira hati“ Agiripa asubiza pawulo ati “Ubuze hato ukanyemeza kuba Umukristo!” Ibi byerekana ko icyo gihe kuba Umukristo byafatwaga nk’ikintu gikomeye, gishobora no gutera impaka cyangwa kugira ingaruka ku muntu.

Ureste mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa ahandi hagaragara ijambo umukristo, ni mu gitabo cya Petero wa Mbere(1 Petero) 4:16.

Ho hagira hati “Ariko umuntu n’ababazwa azira kuba Umukristo ntagakorwe n’isoni, ahubwo ahimbaze Imana ku bw’iryo zina.

Kuva ubwo, izina “Umukristo” ryabaye izina ry’ibanze rikoreshwa mu kwerekana umuntu wemera Yesu nk’Umwami n’Umukiza.

Uko ryakwirakwiye n’ubutumwa ryari rifite

Nyuma yo kwitwa Abakristo i Antiyokiya, abigishwa ba Yesu ntibigeze bahagarara. Nubwo batotezwaga, bagafungwa, bamwe bagakubitwa, n’abategetsi b’Abaroma, ubutumwa bwiza bwakomeje gusakara nk’inkongi y’umuriro.

Intumwa Pawulo (Paul) ni umwe mu bafashije cyane mu gukwirakwiza ubutumwa bwa Yesu hanze y’aba Yuda, n’ubwo yabanje utoteza Abakristo yaje guhinduka akorera Imana ndetse azenguruka henshi ku isi avuga ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo, mu mijyi nka: Efeso, Korinto, Filipi, Roma, n’ahandi. Aho hose yajyaga, yabigishaga urukundo, kwihana, n’icyizere cy’ubuzima bw’iteka. Ibyo byose yabibwiraga abatari bazi namba Amategeko ya Mose, mbese kuko byari bishya kuri bo.

Abakristo baratotejwe ariko ntibacika intege

Mu kinyejana cya mbere n’icya kabiri, Abakristo bagiye batotezwa cyane, Ariko ntibigeze bareka kwizera kwabo. abantu babonaga ukuntu Abakristo bapfa bafite amahoro, bakemera kubabazwa batavumye Yesu, bigatuma benshi bumva ko Kristo ari ukuri koko.

 Igihe izina “Abakristo” ryahawe icyubahiro n’isi yose

Mu mwaka wa 313 A.D., Umwami w’Abaroma witwaga Constantin yaje kwemera ubukristo, ndetse ahagarika gutoteza Abakristo. Byaje gutuma ubukristo buba idini ryemewe n’igihugu.

Ubwo izina “Umukristo” rihinduka izina ry’icyubahiro, aho mbere ryafatwaga nk’irisebya.

Nyuma yaho, Ubukristo bwakwirakwiriye mu Burayi hose, Bugezwa muri Afurika no muri Aziya, Ndetse no mu bindi bice by’isi binyuze mu butumwa bw’abamisiyoneri.

Icyo twigira muri ayo mateka n’ubu

Kuba witwa umukristo si ishusho, ahubwo ni uguhamya ko uri uwa Kristo, ushishikajwe no kumera nka we, ndetse no kubaho nk’uko yifuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *