Umwanya n’agaciro k’amabonekerwa mu Nyigisho za Kiliziya Gatolika
3 mins read

Umwanya n’agaciro k’amabonekerwa mu Nyigisho za Kiliziya Gatolika

Mu gihe benshi bakomeje kujijwa ku ku mabonekerwa, Kiliziya igaragaza ko amabonekerwa adasimbura Ibyahishuwe bya Kristu, ahubwo afasha abakristu kubisobanukirwa no kubibaho mu bihe bitandukanye by’amateka.

Mu nyigisho za Kiliziya Gatolika, ikibazo cy’amabonekerwa gikunze gutera impaka n’ibibazo ku bakristu benshi. Kiliziya ishimangira ko Yezu Kristu ari we Muhuza w’Imana n’abantu kandi akaba ari indunduro y’ibyahishuwe byose Imana yashatse kugeza ku bantu.

Ibi bituma habaho itandukaniro rigaragara hagati y’Ibyahishuwe bya Kristu n’amabonekerwa yihariye agaragara mu bihe bitandukanye, bikaba bisaba gusobanukirwa neza umwanya n’agaciro byabyo mu buzima bwa gikristu.

Kiliziya yigisha ko Imana yahishuye byose muri Yezu Kristu, bityo ko nta rindi hishurwa rishya rizongera kubaho. Ibyo umuntu akeneye byose kugira ngo abone umukiro w’iteka, bisanzwe biri muri Bibiliya Ntagatifu no mu Nyigisho z’uruhererekane za Kiliziya.

Ibi byerekana ko ukwemera kwa gikristu gushingiye ku Isezerano Rishya ryuzurijwe muri Kristu, aho Ibyahishuwe by’Imana byageze ku ndunduro yabyo.

Abahanga mu bya tewolojiya bagaragaza ko kuva Imana yahishurira abantu Umwana wayo ari we Jambo, nta rindi jambo rishya rikeneye gutegerezwa. Ibi bisobanura ko gushakashaka andi mabonekerwa nk’aho yaba ari yo shingiro rishya ry’ukwemera, byaba ari ugutesha agaciro Kristu ubwe. Kiliziya isaba abakristu kwerekeza amaso kuri Kristu aho kwirukira ku byitwa ibyahishuwe bishya.

Nubwo Ibyahishuwe bya Kristu byarangiye, Kiliziya yemera ko ukwemera kwa gikristu gukomeza kubinonosora uko ibihe bigenda bisimburana. Ibi ntibisobanura ko habaho amahame mashya y’ukwemera, ahubwo bisobanura ko abantu bagenda barushaho gusobanukirwa no kubaho neza ibyo Kristu yahishuye.

Mu mateka ya Kiliziya habayeho amabonekerwa yihariye, amwe muri yo akemezwa n’ubuyobozi bwa Kiliziya, nk’iryo i Kibehо. Ariko ayo mabonekerwa ntabwo aba ari amahame y’ukwemera. Ahubwo afasha abakristu bo mu bihe runaka gukanguka mu buzima bw’ukwemera no kurushaho kubaho bakurikije Ibyahishuwe bya Kristu.

Kiliziya igaragaza ko amabonekerwa atagamije gusimbura cyangwa kunonosora Ibyahishuwe bya Kristu, ahubwo agafasha abantu kwibuka inyigisho Kiliziya isanzwe itanga. Ni yo mpamvu abakristu basabwa kuyasesengura no kuyakira mu bushishozi, bafashijwe n’abashumba ba Kiliziya, kugira ngo badafatwa n’ibitekerezo bigamije gusumba Kristu cyangwa gukosora inyigisho ze.

Abashakashatsi mu bya tewolojiya banagaragaza ko amabonekerwa ari ingabire z’igihe gito kandi zidahabwa bose. Nubwo ashobora gutuma abantu benshi bongera gukanguka mu kwemera, nta bwo aba ari ishingiro rishya ry’amahame ya gikristu. Ahubwo aba ari uburyo bwo gukangura imitima no gufasha abantu gusubira ku murongo w’inyigisho za Kristu.

Kiliziya kandi isaba ko ukwemera amabonekerwa bitahabwa umwanya ukabije, kuko bitari mu rwego rw’iyemezamahame. Nta mukristu utegekwa kuyemera, n’iyo yaba yemejwe n’ubuyobozi bwa Kiliziya. Ibi bigaragaza ko amabonekerwa agomba gufatwa nk’ubufasha bwo mu rugendo rw’ukwemera, aho kuba ihame ntakuka.

Ku bijyanye n’abantu bavuga ko babonekewe, Kiliziya ishimangira ko bakomeza kuba abantu basanzwe bafite intege nke n’inshingano zo kwihana no gukura mu buzima bwa gikristu. Ni yo mpamvu Kiliziya isaba ubushishozi bukomeye mu kwemera amabonekerwa, hashingiwe ku bimenyetso bifatika.

Muri rusange, amabonekerwa afatwa nk’impuruza n’ubutumwa bwo gukangura abantu, ariko adashobora gusimbura Ibyahishuwe bya Kristu, ari na byo shingiro nyakuri ry’ukwemera kwa gikristu.

Iyi nyandiko yateguwe hifashishijwe igitabo cya Padiri Gilbert BIZIYAREMYE, Uwo nambaza ndamuzi. Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana n’uwacu, s.e., Kigali 2024 2 , pp. 181-184.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *