Hari abamenya ko bafite nyashi bakagenda bidunda mu materaniro_ Pastor yacyebuye abakristu ku myitwarire idahwitse
Mu materaniro ya ADEPR Gatenga, Pastor Aloys Uwakarema yasobanuye ko ubukiristo nyakuri bugomba kugaragarira mu buzima bw’umuntu bwose, harimo no kuri nyashi, aho yibukije abakobwa n’abagore ko ubwiza bw’umubiri butagomba gusimbura ubukristo.
Mu materaniro yabaye mu Itorero rya ADEPR Gatenga, Pastor Aloys Uwakarema yateye abantu benshi urwenya no gutekerezo ubwo yavugaga ku ijambo “nyashi” risobanura ikibuno cyane cyane umugore/umukobwa.
Yagaragaje ko n’aho umuntu yaba afite amabuno manini, ubukiristo bw’ukuri bugomba kugaragarira mu myitwarire, imyambarire ndetse no mu bikorwa bya buri munsi.
Pastor Uwakarema yibukije abakirisito ko ubukiristo nyakuri butagaragarira mu magambo gusa. Nk’uko tubikesha Inyarwanda, pastor yagize ati: “Umuntu w’umukiristo ntabyivugaho, ahubwo abantu bakikubona barabimenya. Abapasiteri barabimenya ko umupasiteri bari kumwe ari umukiristo wa nyawe.” Ibi byerekana ko ubukiristo bugaragarira mu bikorwa, atari mu magambo yonyine.
Yakomeje asobanura ko imyitwarire mibi ihita imenyekana, nko kuba umusambanyi cyangwa indaya, nubwo waba uri mu mwanya w’icyubahiro. Ku rundi ruhande, umukristo uzi gukurikiza amahame y’Imana agaragaza ubukiristo bwe ku buryo bwumvikana n’isi y’umwuka.
Pastor Uwakarema ati: “Iyo uri Umukiristo, abadayimoni barabimenya, abajura, abasambanyi, abahehesi n’abandi bakora ibibi bakaguhunga.”
Yaje gukomoza ku ijambo nyashi ari ko kuvuga ikibuno, avuga ko naho ubukristo bugomba kuhagaragara. Yakomoje ku myitwarire y’abagore bafite nyashi mu materaniro, avuga ko akenshi bakora ibimenyetso bituma abantu babarangarira, ariko ibyo nta sano bifitanye no kuba umukristo mwiza.
Ati: “[Umugore] yamenya ko afite ibinyashi cyangwa bya zegebe akagenda yidunda mu materaniro,…yizungereza, badamu mujye mugabanya ibiciro. Aho na ho hagomba kuba ubukristo.”
Pastor Aloys yasobanuye ko ubukiristo bugera ku mubiri wose, uhereye ku mutwe, ku maso, ku maboko, ku maboko, ku ntoki, ku nzara z’intoki, ku nda, ku mugongo, ku rukenyerero, ku maguru, ku mavi, ndetse no ku nyashi.
Yakomeje asaba abakobwa n’abasore kwitonda, abibutsa ko ubwiza bw’umubiri bugaragarira mu buzima busanzwe, atari ku Cyumweru cyangwa mu materaniro gusa.
Ati: “Uzage kumurambagiza mu mibyizi ari iwabo mu rugo, ni bwo uzabona we wa nyawo, ni ho ubwiza bwe bugaragarira.”
Mu gusoza, Pastor Uwakarema yagarutse ku murongo wo muri Yohana 9:4, avuga ko abakirisito bagomba gukoresha igihe neza no gukora imirimo y’Imana igihe cyose. Yasabye abakirisito kugaragaza ubukristo nyakuri mu myitwarire yabo, ku nyashi no mu bindi byose, kuko ubukiristo bugomba kugaragarira mu buzima bwose.

Pastor Aloys Uwakarema wo muri ADEPR yibukije abakristu kobagomba kurangwa n’ubukristu muri byose
