Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 7 Gashyantare
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 7 Gashyantare

Turi ku wa 7 Gashyantare 2026.
Grenade irizihiza ubwigenge yabonye yigobotoye ubukoroni bw’u Bwongereza mu 1974.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2025: Imirambo y’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo bapfiriyee muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara yabahuzaga n’Umutwe wa M23, yanyujijwe mu Rwanda icyuwe.
1990: Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, zarasheshwe.
1991: Muri Haiti batoye bwa mbere Perezida, Jean-Bertrand Aristide binyuze mu buryo bwa demokarasi. (…)

Turi ku wa 7 Gashyantare 2026.

Grenade irizihiza ubwigenge yabonye yigobotoye ubukoroni bw’u Bwongereza mu 1974.

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Richard.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2025: Imirambo y’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo bapfiriyee muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara yabahuzaga n’Umutwe wa M23, yanyujijwe mu Rwanda icyuwe.

1990: Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, zarasheshwe.

1991: Muri Haiti batoye bwa mbere Perezida, Jean-Bertrand Aristide binyuze mu buryo bwa demokarasi.

2016: Korea ya Ruguru yazamuye mu isanzure icyogajuru yise Kwangmyŏngsŏng-4, ibintu bitakiriwe neza na gato na byinshi mu bihugu bihuriye mu muryango w’Abibumbye, aho byashinjaga iki gihugu gushaka kujya kikifashisha mu ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi zacyo.

2024: Ibiro by’itora muri Pakistan byateweho ibisasu abantu 24 bahasiga ubuzima.

Mu muziki

2012: Alicia Keys na Nas biyunze kuri Jay-Z mu gitaramo cya kabiri kigamije ubugiraneza yakoreye i New York muri Carnegie Hall aho babashije kwinjiza miliyoni 3,5 z’amadolari ya Amerika.

Abavutse

1969: Adriano, Umunya-Brésil wamenyekanye ubwo yakinaga asatira izamu mu ikipe y’igihugu ndetse no muri Parma na Inter Milan zo mu Butaliyani.

1999: Omar Marmoush, umunya-Misiri ukina mu basatira izamu muri Manchester City mu Bwongereza.

Abapfuye

2020: Li Wenliang, Umushinwa uzwiho kuba ari we wari waburiye bagenzi be bakoranaga mu buvuzi, ko bugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *