Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 8 Gashyantare
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 8 Gashyantare

Turi ku wa 8 Gashyantare 2026.
Ni umunsi mu Buhinde bizihiza abantu babwira abo bihebeye ko babakunda, bikarangwa n’igikorwa cyo guhana indabo z’iroza by’umwihariko mu rubyiruko.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1993: Mu rugamba rwo kubohora igihugu, ingabo za RPA zigaruriye igice kinini cy’igihugu, icyakora nyuma bahitamo gusubira inyuma, mu rwego rwo kumvisha amahanga no kugaragariza leta ya Habyarimana ko ikigamijwe atari intambara ahubwo ari uko Abatutsi bari bakomejwe (…)

Turi ku wa 8 Gashyantare 2026.

Ni umunsi mu Buhinde bizihiza abantu babwira abo bihebeye ko babakunda, bikarangwa n’igikorwa cyo guhana indabo z’iroza by’umwihariko mu rubyiruko.

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Josephine.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1993: Mu rugamba rwo kubohora igihugu, ingabo za RPA zigaruriye igice kinini cy’igihugu, icyakora nyuma bahitamo gusubira inyuma, mu rwego rwo kumvisha amahanga no kugaragariza leta ya Habyarimana ko ikigamijwe atari intambara ahubwo ari uko Abatutsi bari bakomejwe kwicwa no gutotezwa, bahabwa uburenganzira nk’ubw’abandi Banyarwanda.

1974: Muri Burkina Faso, habaye coup d’État yakozwe n’abasirikare bari bayobowe na Aboubacar Sangoulé Lamizana.

1979: Denis Sassou-Nguesso, yabaye Perezida wa Congo Brazzaville.

2014: Hotel yo muri Arabie Saoudite, yibasiwe n’inkongi y’umuriro Abanya-Misiri 15 bari bagiye mu mutambagiro mutagatifu bahasiga ubuzima, abandi 130 barakomereka.

Mu muziki

2009: Chris Brown na Rihanna ntibitabiriye itangwa ry’ibihembo bya Grammy nubwo byari biteganyijwe ko bari bususurutse abitabiriye ibyo birori. Gusiba kwabo, byatewe n’ihohotera Chris Brown yari yakoreye Rihanna nyuma y’igihe bari bamaze bakundana.

Abavutse

1994: Hakan Çalhanoğlu, umunya-Turukiya ukina mu bo hagati mu ikipe ya Inter Milan mu Butaliyani.

1995: Joshua Kimmich ukina mu Ikipe ya Bayern Munich mu Budage.

Abapfuye

1975: Robert Robinson, umuhanga wakoze ubuvumbuzi butandukanye mu butabire akanahabwa igihembo cyititiriwe Nobel mu 1947.

2021: Mary Wilson, Umuririmbyikazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *