Shaping the Visionaries: Intambwe nshya ya DECIFO Ltd mu guteza imbere abantu mu buryo bwuzuye
3 mins read

Shaping the Visionaries: Intambwe nshya ya DECIFO Ltd mu guteza imbere abantu mu buryo bwuzuye

DECIFO Ltd yatangije umushinga “Life of Impact” ugamije kubaka urubyiruko rufite icyerekezo cyiza cyo kuzana impinduka zubaka umuryango nyarwanda Ikigo DECIFO Ltd, kizwi cyane mu guteza imbere ubukerarugendo binyuze muri DECIFO Tourism, cyatangije ku mugaragaro umushinga mushya witwa Life of Impact Project, ugamije gufasha abantu by’umwihariko urubyiruko kwimenya, gusobanukirwa intego z’ubuzima no gufata imyanzuro ufite icyerekezo.

Uyu mushinga uzatangirana n’igikorwa cyiswe “Shaping the Visionaries”, giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2026, kikazaba ari ubuntu ku bitabiriye.Uretse intego z’ubukerarugendo, DECIFO Ltd yagaragaje ko ifite icyerekezo kigari cyo guteza imbere umuntu mu buryo bwuzuye, haba ku rwego rw’ubuzima bwo kwiyegurira Imana, imitekerereze n’imibereho rusange.

Life of Impact, Inzira Nshya Yo Gufasha Urubyiruko Kuva mu Rujijo Rukabona Intego

Ni muri urwo rwego hashyizweho Life of Impact, umushinga wubakiye ku ihame ry’uko impinduka zirambye zitangirira imbere mu muntu, mu mitekerereze ye, mu mutima no mu myanzuro afata buri munsi.Life of Impact ni umushinga wa uhuza kuramya no guhimbaza Imana (worship) n’ubujyanama bufatika ku buzima bwa buri munsi.

Wibanda ku nkingi zitandukanye zirimo ubuzima bw’umwuka, imitekerereze n’imyanzuro, kumenya impano n’ubushobozi bwihariye, iterambere ry’umwuga n’ubuyobozi, imibereho myiza n’imibanire, ndetse no kubaho ubuzima bufite umusaruro urambye.Igikorwa cya mbere cy’uyu mushinga, “Shaping the Visionaries”, cyateguwe nk’umwanya wihariye wo guhuriza hamwe abantu mu kuramya, mu biganiro bifite uburemere no mu kwiga bifatika.

Abazakitabira bazahabwa umwanya wo kuganira ku bibazo nyakuri by’ubuzima, bungurane ibitekerezo binyuze muri storytelling, teaching, discussions na Q&A, bigamije gufasha ubutumwa kwinjira mu mitima no guhindura imyumvire mu buryo burambye. Insangamatsiko yicyo giterane aragira iti “Worship Beyond Boundaries – Discovering Who You Are & Your Purpose.” Iyi nsanganyamatsiko igamije kwibutsa abantu ko kuramya Imana atari igikorwa kibera mu rusengero gusa, ahubwo ko ari uburyo bwo kubaho, gufata imyanzuro no gukora akazi kacu ka buri munsi dufite intego n’icyerekezo.

DECIFO Ltd Itangije “Shaping the Visionaries”, Igikorwa Gishya Cyo Kubaka Abayobozi b’Ejo Hazaza

Biteganyijwe ko abazitabira ibi bihe bazungukira mo byinshi birimo gusobanukirwa neza uwo ari we n’icyo yahamagariwe gukora, kuva mu rujijo n’ubwoba bwo gufata imyanzuro, kongera icyizere no kugira icyerekezo gishya mu buzima. Mu gihe kirekire, DECIFO Ltd iteganya ko Life of Impact izaba gahunda ihoraho ifasha abantu guhuza ukwemera kwabo n’imyanzuro bafata mu kazi, mu mibanire no mu ruhare rwabo no mu iterambere ry’igihugu.

Ku muntu wese wibaza intego y’ubuzima bwe, ushaka icyerekezo gishya cyangwa wifuza ahantu hizewe ho kwiga no gukurira hamwe n’abandi, “Shaping the Visionaries” igaragara nk’amahirwe adasanzwe. Ni umwanya wo gutekereza, kuramya, kwiga no gutangira urugendo rushya ruganisha ku buzima bufite impinduka nziza ku muntu ku giti cye no ku muryango nyarwanda muri rusange.

Umushinga Uzahuza Ukwemera n’Imyanzuro ya Buri Munsi mu Iterambere ry’Igihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *