Paruwasi ya Save: Isoko y’Urumuri rw’Ivanjiri mu Rwanda mu rugendo rw’imyaka 126
Mu kwizihiza imyaka 126 Paruwasi ya Save imaze ishinzwe, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yibukije abakirisitu ko ari ishema rikomeye mu mateka y’ivanjiri mu Rwanda, abasaba gukomeza kuba umunyu n’urumuri rw’isi binyuze mu bikorwa byiza n’ukwamamaza Ivanjiri.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 08 Gashyantare 2026, Paruwasi ya Save yizihije isabukuru y’imyaka 126 imaze ishinzwe, ibirori byitabirwa n’abakirisitu benshi n’abayobozi ba Kiliziya.
Muri uwo muhango, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare, yagaragaje ko Save ari ishema rikomeye mu mateka y’ivanjiri mu Rwanda.
Mu butumwa bwe, Musenyeri Ntagungira yibukije ko Paruwasi ya Save yagize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza Ivanjiri mu gihugu hose.
Yagize ati: “Ni ishema rya Paruwasi yacu na Diyosezi yacu ya Butare, kuko iyi Paruwasi yagabye amashami mu Rwanda hose, maze urumuri rw’Ivanjiri rukwira mu gihugu cyose ruturutse hano i Save.”
Yakomeje avuga ko uwo murage w’ivanjiri usaba gushimirwa no kurindwa, agaragaza ko amateka ya Save ari igihamya cy’urukundo rw’Imana n’umurava w’abamamaje Ivanjiri.
Ati: “Ni umwanya wo kuzirikana uru rugendo rw’imyaka 126, tugashimira inkomarume zageze hano muri ibyo bihe, abapadiri bera, abakateshiste ba mbere n’abakirisitu bitanze.”
Musenyeri Ntagungira yasabye abakirisitu ba Save kudasigara inyuma mu bukirisitu, ahubwo bagakomeza kuba urumuri. Yongeraho ko kuba aba mbere mu bukirisitu bidakwiye gutuma bagenda nka bose, ahubwo bagakomeza kugaragaza umwihariko wabo.
Ati: “Turacyafite inshingano zo gukomeza kuba urumuri. Ntabwo tugomba gutanga urumuri ngo tuzime.”
Agaruka ku nyigisho ya Yezu ivuga ko abakirisitu ari umunyu w’isi n’urumuri rw’isi, Musenyeri Ntagungira yasobanuye ko umukirisitu agomba kuba ingenzi mu buzima bwa sosiyete.
Yagize ati: “Nk’umunyu w’isi, umukirisitu agomba gufasha isi gukomeza kubaho ayiremamo icyizere kandi akayihesha uburyohe binyuze mu Ijambo ry’Imana.”
Yanashimangiye ko abakirisitu bagomba kurwanya ibibi biri mu muryango nyarwanda, birimo ubugome n’ingeso mbi, bagaharanira guhindura sosiyete mu buryo bwiza maze abibitsa ko urumuri rugaragazwa n’ibikorwa byiza.
Ati: “Ntabwo turiho ku bwacu, ahubwo tubereyeho kubana n’abandi, kugira ngo tubere isi uburyohe kandi tuyifashe kugira ubuzima bwiza. Urumuri ruboneka kubera icyo rwamuritse.”
Mu gusoza, Musenyeri Ntagungira yibukije abakirisitu ko n’ubwo bagira intege nke, Yezu akomeje kubahamagara kumukurikira no gusaba imbaraga zo gusohoza uwo muhamagaro.
Paruwasi ya Save yashinzwe ku wa 8 Gashyantare 1900, nyuma y’aho abamisiyoneri ba mbere bageze mu Rwanda tariki ya 2 Gashyantare 1900, ari bo Musenyeri Hirth, Padiri Brard, Padiri Barthélemy na Furere Anselme, bakaba ari na bo bagejeje Ivanjiri i Save igakwira igihugu cy’u Rwanda.
