Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 9 Gashyantare
Turi ku wa 9 Gashyantare 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1993: Nyuma yo kubona ko ingabo za RPA zikomeje gutsintsura abasirikare ba Habyarimana, u Bufaransa bwoherereje abandi basirikare babwo 150 biyongera kuri benshi bari baroherejwe mu Rwanda mu bihe bitandukanye ngo barwane ku ruhande rwa FAR ari na ko babaha imyitozo.
1825: Inteko y’Abadepite ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatoreye John Quincy Adams kuba Perezida w’igihugu nyuma y’uko nta n’umwe mu (…)
Turi ku wa 9 Gashyantare 2026.
Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Apollonia.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1993: Nyuma yo kubona ko ingabo za RPA zikomeje gutsintsura abasirikare ba Habyarimana, u Bufaransa bwoherereje abandi basirikare babwo 150 biyongera kuri benshi bari baroherejwe mu Rwanda mu bihe bitandukanye ngo barwane ku ruhande rwa FAR ari na ko babaha imyitozo.
1825: Inteko y’Abadepite ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatoreye John Quincy Adams kuba Perezida w’igihugu nyuma y’uko nta n’umwe mu biyamamazaga wari wagize amajwi fatizo.
1971: Icyogajuru cyiswe Apollo 14 cyagarutse ku Isi kivanye abashakashatsi ku Kwezi.

1971: Umutingito wo ku gipimo cya 6.7 wahitanye abantu 64 abandi 2000 barakomereka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu muziki
2022: Snoop Dogg yaguze inzu itunganya umuziki ya “Death Row Records” ari na yo yatangiriyemo urugendo rwe mu njyana ya Hip Hop, iyi ikaba inazwiho kuba ari yo yareze abahanzi bakomeye muri iyo njyana nka Dr. Dre, Tupac, Snoop Dog n’abandi.

Abavutse
1974: Jordi Cruyff, Umuholandi wakiniye akanaba umuyobozi wa siporo muri Barcelone. Ni Umuhungu wa Johan Cruyff ufatwa nk’ikitegererezo muri iyi kipe yo muri Espagne ari na we wayihesheje igikombe cya mbere cya Champions League mu 1992.

1993: Wataru Endō, Umuyapani ukina mu bo hagati mu ikipe ya Liverpool mu Bwongereza.

Abapfuye
1942: Lauri Kristian Relander, umunyapolitiki wabaye Perezida wa kabiri wa Finlande.
2018: John Gavin, umukinnyi wa filimi wanabaye ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mexique.

