Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 10 Gashyantare
Turi ku wa 10 Gashyantare 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ibiribwa by’ibinyamisogwe ku Isi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2023: Papa Francis yakiriye Abepiskopi bo mu Rwanda, bari mu ruzinduko rw’akazi i Roma.
2025: Umunyamakuru Sam Karenzi yatangije ku mugaragaro Radio yise SK FM.
1984: Abasirikare ba Kenya bishe abantu babarirwa mu bihumbi bitanu b’icyo gihugu bafite inkomoko muri Somalia mu cyiswe “Wagalla Massacre.”
1989: Ron Brown yatorewe kuba Chairman (…)
Turi ku wa 10 Gashyantare 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ibiribwa by’ibinyamisogwe ku Isi.
Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika yizihiza Mutagatifu Scholastica.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2023: Papa Francis yakiriye Abepiskopi bo mu Rwanda, bari mu ruzinduko rw’akazi i Roma.
2025: Umunyamakuru Sam Karenzi yatangije ku mugaragaro Radio yise SK FM.

1984: Abasirikare ba Kenya bishe abantu babarirwa mu bihumbi bitanu b’icyo gihugu bafite inkomoko muri Somalia mu cyiswe “Wagalla Massacre.”
1989: Ron Brown yatorewe kuba Chairman wa Komite y’Igihugu mu ishyaka ry’aba Democrates, aba Umunyamerika wa mbere ufite inkomoko muri Afurika ubashije kuyobora iryo shyaka ry’ikigugu.

2005: Koreya ya Ruguru yatangaje ku mugaragaro ko ifite intwaro za kirimbuzi, ivuga yazifashisha yirwanaho mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zayigabaho igitero.
2021: Iserukiramuco ribera i Rio de Janeiro muri Brésil ryarahagaritswe bwa mbere mu mateka yaryo kuva mu 1723 bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije isi muri icyo gihe.
Mu muziki
2008: Umuhanzi Ne-Yo yatsindiye igihembo cye cya mbere muri Grammy aho album, yise “Because Of You” ari yo yahawe igihembo cy’umwaka mu zo mu njyana ya R&B yari igezweho icyo gihe.

Abavutse
1986: Radamel Falcao, Umunya-Colombia wamenmyekanye mu makipe y’umupira w’amaguru arimo Atletico Madrid, Chelsea na Manchester United.

1995: Naby Keïta, Umunya-Guinéa wamenyekanye mu mupira w’amaguru ubwo yakinira ikipe ya Liverpool mu Bwongereza.

Abapfuye
2023: Umuraperi ukomoka muri Afurika y’Epfo, Kiernan Jarryd Forbes, wamenyekanye nka AKA, we n’inshuti ye bishwe barasiwe muri icyo gihugu.