10 September, 2026
3 mins read

Ese Baratwumviriza? Kuki ibyamamazwa ku mbuga nkoranyambag zacu ari ibyo dukunda cyangwa dukenera?

Bibaho kenshi ko umuntu avuga cyangwa akaba hari ikintu ashaka kugura, hanyuma ku mbuga nkoranyambaga cyangwa izindi mbuga zo kuri murandasi, akaza kubona amatangazo cyangwa se ‘ad’ mu rurimi rw’icyongereza zijyanye n’icyo kintu. Ibi bituma benshi bibaza niba telefoni zabo cyangwa porogaramu ziri mu bikoresho byabo nka mudasobwa zaba zibumviriza mu ibanga. Nubwo hari ibimenyetso […]

3 mins read

Menya Inkomoko y’Umunsi mukuru w’Isakaramentu ry’Ukaristiya

Buri mwaka Kiliziya Gatolika yizihiza umunsi mukuru w’Isakaramentu ry’Ukaristiya. Muri uyu mwaka, uyu munsi wizihijwe tariki 22 Kamena 2025, aho abakirisitu gatolika bijihije uwo munsi, urangwa na Misa igakurikirwa n’umutambagiro w’Isakaramentu Ritagatifu. Kuwizihiza bwa mbere byabaye mu kinyejana cya cumi na gatatu biturutse ku mubikira Yuliyana wa Koroniyo (Julienne de Cornillon), muri Diyoseze ya Liyeje […]

2 mins read

Stress yo ku kazi ishobora kwangiza ubuzima kurusha itabi Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwakozwe na Dr. Jeffrey Pfeffer wo muri Kaminuza ya Stanford na Dr. Joel Goh wo muri Harvard Business School, bugaragaza ko stress iterwa n’akazi ifite ingaruka zikomeye ku buzima, ndetse ishobora kugabanya igihe cy’ubuzima. Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu kinyamakuru Behavioral Science & Policy, bwerekana ko ingaruka za stress yo ku kazi zishobora kugereranywa […]

1 min read

Niba ujya unywera cyangwa urira ibishyushye mu bikoresho bya pulasitiki urimo kwiyangiriza mu buryo utazi

Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bifashisha ibikoresho bya pulasitiki mu kunywa cyangwa kurya ibishyushye, batabizi ko baba bishyira mu byago bikomeye. Ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu, harimo no gutera indwara zidakira. Urubuga officeh2o.com ruvuga ko iyo pulasitiki ishyushwe cyane cyangwa ishyizweho n’ibiribwa bishyushye, irekura ibinyabutabire byinjira mu biribwa, ndetse byangiza […]

4 mins read

Menya n’ibi: Kugabanya ingano y’ifunguro byongera ibyago ku buzima bwa muntu

Ubushakashatsi bushya bwasohowe mu kinyamakuru BMJ Nutrition, Prevention & Health bwerekanye ko kugabanya cyane ingano y’ibiribwa umuntu afata bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwo mu mutwe, harimo kongera ibimenyetso by’agahinda gakabije. Ubu bushakashatsi bushingiye ku makuru yakusanyijwe ku bantu barenga 28,000 bakoreweho ubushakashatsi na National Health and Nutrition Examination Survey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. […]

1 min read

“Ni urugendo rutoroshye ariko rushimishije.” Nyakubahwa Paul Kagame ku munsi wo kwibohora

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye ari urugendo rutoroshye, gusa ko bishimishije bijyanye n’ibyagezweho.  Ibi akaba yabitangaje ubwo hizihizwaga uyu munsi wo kwibohora mu kiganiro n’itangazamakuru. Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga, umunsi n’ubundi u Rwanda rwizihijeho […]

2 mins read

Yashyize hanze indirimbo nshya y’ihumure inateguza izindi nyinshi zisengeye

Healing Worship Team Rwanda yamamaye bikomeye nka: “Calvary”, “Nta misozi”, “Icyo Wavuze”, n’izindi, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya “Adufitiye Byose” ndetse iteguza indirimbo nyinshi cyane kandi zisengeye. Ni itsinda ryubatse ibigwi bikomeye mu Rwanda ku buryo buri wese wateguraga igitaramo mu Rwanda ari bo yatekerezaga bwa mbere nk’abaramyi azisunga mu gitaramo cye. Ku ruhimbi, byabaga […]

3 mins read

Ni ibihe bidasanzwe byo guhimbaza Imana ku bw’urukundo rwayo rutarondoreka_Turabatumiye

Aya ni amwe mu magambo yatangajwe n’abaramyi bakunzwe hano mu Rwanda Ben na Chance, ubwo  ubwo bakumbuzaga banashishikariza abakunzi b’ibitaramo cyane ibyo kuramya no guhimbaza Imana kuzitabira igitaramo “Unconditional Love_ Season 2” batumiwemo n’umuramyi Bosco Nshuti, aho azaba amurika Album ye ya 4. Iki gitaramo agiye gukora ni icy’amateka kuko yagihuje no kwizihiza isabukuru y’imyaka […]

1 min read

Nyuma y’ukwezi kumwe ashyize hanze iyo yise “Narababariwe,” yongeye gukora mu nganzo.

Umuramyi Yves Rwagasore utuye mu gihugu cya Canada, yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo yise ‘Intsinzi’ mu rwego rwo kwibutsa abizera ko intsinzi yabo ari Yesu. Ni indirimbo nshya imaze kurebwa n’abantu ibihumbi bitatu mu minsi minsi mike ishyizwe kuri YouTube ifite inyikirizo igira iti: “Uwo ni Yesu, umwana w’Imana, ni we ntsinzi yacu. Atuneshereza […]

2 mins read

“Kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Ntibishingira ku ijwi ryiza gusa n’amafaranga”.

Uwahoze ari umuramyi w’Umunya-Nigeria Ric Hassani wahoze aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yavuze ko kuba bamwe mu bahanzi batangiriye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakaza kubivamo bakinjira mu muziki usanzwe, bidaterwa n’amafaranga nk’uko benshi babitekereza, ahubwo bishingiye ku kumva bashaka gusohoza umuhamagaro wabo mu buryo bwimbitse. Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo […]