
“Kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Ntibishingira ku ijwi ryiza gusa n’amafaranga”.
Uwahoze ari umuramyi w’Umunya-Nigeria Ric Hassani wahoze aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yavuze ko kuba bamwe mu bahanzi batangiriye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakaza kubivamo bakinjira mu muziki usanzwe, bidaterwa n’amafaranga nk’uko benshi babitekereza, ahubwo bishingiye ku kumva bashaka gusohoza umuhamagaro wabo mu buryo bwimbitse.
Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka “Victory Belongs to Jesua, Tuale n’izindi, mu kiganiro yagiranye na Hip TV, yatangaje ko urugendo rwe mu muziki rwatangiriye muri korali yo mu rusengero, ariko nyuma aza gusanga umuhamagaro we atari ukuba umuvugabutumwa akoresheje indirimbo, ahitamo kwinjira mu muziki usanzwe.
Yagize ati: “Kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana birenze kuba ufite ijwi ryiza. Uba ukeneye umugisha wo kumva no gusobanukirwa ijambo ry’Imana, ukarigeza ku bantu biciye mu bihangano. Ntabwo ushobora kwigereranya na buri wese. Urugero, CeCe Winans afite umugisha wihariye wo kugeza Umwuka Wera ku bantu binyuze mu ndirimbo ze, ibintu bidashoboka kuri Katy Perry. Na Whitney Houston afite impano n’umugisha bye bwite ariko bitandukanye n’ibya CeCe.”
Yakomeje avuga ko atemera ko buri muhanzi wese agomba guhera mu ndirimbo zo mu rusengero. Hari bamwe bahawe umugisha kugira ngo bagire icyo bahindura ku buzima bw’abandi binyuze mu muziki usanzwe. Ati: “Ndi umukristo w’ukuri, kandi muri buri album yanjye ngerageza gushyiramo indirimbo imwe cyangwa nyinshi zivuga ku Mana. Ariko si byo numva byihariye umuhamagaro wanjye. Ntabasha gukora nk’ibyo Mercy Chinwo cyangwa Frank Edwards bakora. Iyo ndirimbye indirimbo za Gospel, sinashobora kwitwara neza, kuko si umuhamagaro wanjye.”
Yongeyeho ko amafaranga atari yo mpamvu nyamukuru ituma bamwe bava mu ndirimbo za Gospel bajya mu muziki usanzwe, ahubwo biterwa no gushaka uburyo bwo gutambutsa ibitekerezo n’amarangamutima yabo.
Yagize ati: “Abahanzi bafite impano nk’iyo yanjye bakunda gukora ibintu babanje kubitekerezaho, bakabishyira mu ndirimbo. Ntabwo byose bishingira ku mafaranga. Iyaba byaterwaga n’amafaranga gusa, Davido ntiyagakwiye gukomeza umuziki kuko afite amafaranga ahagije. Na Wizkid cyangwa Burna Boy barihagije. Ariko ibyo gukora igihangano giturutse ku gitekerezo cyawe, ukagishyira ku rubuga rukumvisha Isi yose uko utekereza, birenze kure inyungu z’amafaranga.”
Yashoje ashimangira ko buri muhanzi afite umuhamagaro we, kandi ko kuba umuntu ataririmba indirimbo za Gospel bidakuraho ukwemera kwe cyangwa agaciro k’impano ye, ahubwo ko buri wese akwiye gukora aho yumva yisanzuye kandi ashoboye kugira uruhare mu guhindura Isi.