Nyuma y’ukwezi kumwe ashyize hanze iyo yise “Narababariwe,” yongeye gukora mu nganzo.
1 min read

Nyuma y’ukwezi kumwe ashyize hanze iyo yise “Narababariwe,” yongeye gukora mu nganzo.

Umuramyi Yves Rwagasore utuye mu gihugu cya Canada, yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo yise ‘Intsinzi’ mu rwego rwo kwibutsa abizera ko intsinzi yabo ari Yesu.

Ni indirimbo nshya imaze kurebwa n’abantu ibihumbi bitatu mu minsi minsi mike ishyizwe kuri YouTube ifite inyikirizo igira iti: “Uwo ni Yesu, umwana w’Imana, ni we ntsinzi yacu. Atuneshereza intambara z’umwanzi Satani. Intsinzi yarabonetse, intsinzi y’iteka.”

Yves Rwagasore yasobanuye ko yashakaga guha abantu ubutumwa bubibutsa ko Yesu ari we ntsinzi kandi ko muri we gutsindwa bidashoboka. Yagize ati: “Kenshi umwanzi ahora adushuka aduteza ubwoba, ariko abana b’Imana bahawe intsinzi iteka ryose, turatsinda muri byose.”

Yves kandi yahumurije abantu barimo guca mu bihe bikomeye, ababwira ko Imana itigeze ibibagirwa, ko ibafitiye imigambi myiza nk’uko byanditse muri Yeremiya 29:11. Yagize ati: “Nta joro ridacya, nta mvura idahita, bakomeze kwiringira Kristo kuko ari we ntsinzi yacu.”

Uyu muramyi ari mu barimo gukora cyane, cyane cyane abari muri Diaspora Nyarwanda, azwi mu ndirimbo zitandukanye nka “Njyewe na Yesu”, “Wowe Ntujya uhemuka”, “Abiringiye Uwiteka”, “Thank you God” n’izindi. Nyuma yo kwimukira muri Canada, ntiyaretse ibikorwa bye by’ubuhanzi, ahubwo yakomeje guhumuriza ubwoko bw’Imana binyuze mu bihangano bye.

Abantu benshi kandi bamuzi nk’umuramyi ufite ibikorwa bigamije kwegeranya abantu n’Imana mu bikorwa byo kuramya no gusenga, yise “Upper room”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *