Biteganyijwe ko ikoranabuhanga rya E-Ubuzima rigomba gutangira gukoreshwa hose bitarenze 2025
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko Ikoranabuhanga rya E-Ubuzima rizaba ryatangiye gukoreshwa mu bitaro byose n’ibigo nderabuzima bitarenze uyu mwaka (2025). E-Ubuzima (National Electronic Medical Record System) ni ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutanga serivisi ku bagana ibigo nderabuzima n’ibitaro bikuru, aho umurwayi asabwa imyirondoro ikandikwa muri mudasobwa, ubundi akayoborwa muri serivisi z’ubuzima akeneye. Ni ikoranabuhanga aho ryatangiye […]
Nyuma y’imyiteguro ikomeye Elayono Worship Family baje gukora igitaramo Edition ya 2 bise “ Ndi uwe” bituma abantu benshi babyakiriramo agakiza
Elayono Worship Family bakoze igitaramo gikomeye bise “Ndi Uwe Live Recording Concert – Edition 2”, cyabaye ku nshuro ya kabiri dore ko buri mwaka biyemeje kujya bakora igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana. Ni igitaramo cyatanze umusaruro ubyibushye aho abantu 12 bakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwabo. Tariki ya 16 Kanama 2025, ni bwo […]
Umuramyi Jonathan Bacogoza aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Hejuru” aho yayifashishijemo umunyarwenya ukunzwe n’abatari bake
Mu buzima busanzwe, Jonathan Bacogoza ni umuntu wicisha bugufi, ugira urukundo ndetse agakunda Imana. Indirimbo ya mbere yashyize hanze, yitwa ‘Inzira y’ukuri,’ ikaba yarasohotse mu mwaka ushize. Jonathan Bacogoza umaze igihe gito atangiye urugendo rwo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yongeye gukora mu nganzo, ashyira hanze indirimbo nshya igaragaramo umunyarwenya Dogiteri Nsabii usanzwe […]
Ese wari uziko kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza ari imbarutso y’ingabire nyinshi zitandukanye? Umuramyi KY Kash yakiriye ingabire ye muri ubwo buryo
Umuziki nyarwanda ukomeje kugaragaza impano nshya, kuri iyi nshuro KY Kash ni izina riri mu mazina mashya akomeje guca amarenga mu bahanzi hatanga ubutumwa bwiza bwiganjemo ubwo kugandukira Imana. KY Kash, yavutse ku wa 15 Ukuboza 1996, ni imfura mu bana bane babana we mama wabo kuko ari we bafite gusa. Yasoje amashuri yisumbuye mu […]
Umunsi mukuru wa Asomisiyo wizihirijwe i Kibeho witabiriwe n’abantu batari bake bahabonera byinshi byiza
Abakirisitu Gatolika mu Rwanda n’abavuye imihanda yose basaga 78,600, bahuriye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, bizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya. Tariki ya 15 Kanama buri mwaka, Abakirisitu Gatolika bo ku Isi yose, bizihiza Umunsi Mukuru bibukaho ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya uzwi nka Asomusiyo. Ab’i Kibeho ntibasigaye inyuma, dore […]
Umuramyikazi Rose Muhando agiye kongera kuza gutaramira u Rwanda n’abanyarwanda
Umuramyikazi w’icyamamare mu muziki wa gospel muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, Rose Muhando, agiye kongera gusura u Rwanda mu giterane cy’ivugabutumwa n’amasengesho yo kubohoka. Iki giterane cyateguwe na Baho Global Mission ku bufatanye na RIC Kabarondo [Rwanda Inter-Religious Council]. Kizabera i Kabarondo ku kibuga cya Rusera, kuva ku itariki ya 29–31 Kanama 2025, buri munsi guhera saa munani z’amanywa. […]
Ese waba uzi ubusobanuro bw’imyenda igiye iri mu mabara atandukanye abaganga Bambara mu gihe bari gukora inshingano zabo?
Niba usanzwe ugenda kwa muganga nta kabuza ko ujya ubona abaganga mu myambaro yabo akenshi iba itandukaniye mu mabara nubwo bose baba bahuriye ku muhamagaro wo kurengera ubuzima bw’abantu. Uwavuga ko atari ku baganga gusa bambara imyenda y’akazi ntabwo yaba agiye kure y’ukuri, kubera ko ari abanyenshuri, abasirikare, abapolisi, abanyamadini n’abakora mu zindi serivisi usanga […]
Micky na Niyo Bosco biyambajwe na Cynthia na Hyguette mu ndirimbo yabo nshya
Abana b’impanga, Hyguette na Cynthia, bongeye gukora mu nganzo bashyira hanze indirimbo nshya bise ‘Wera,’ yagizwemo uruhare n’abarimo Niyo Bosco usanzwe uzwiho impano yihariye mu kwandika indirimbo. Uko bwije n’uko bukeye, umuziki wo kuramya no guhimbaza urushaho kugenda waguka ari nako wunguka impano nshya. Ni muri urwo rwego abana b’impanga biyemeje guhuza imbaraga bakaza gushyira […]
Ubutumwa bw’ihumure bwatanzwe na Soeripto uyobora Save the Children ubwo yizezaga ubuvugizi ku mibereho y’impunzi ziba mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Save the Children ku Isi, Janti Soeripto, yasuye Inkambi ya Mahama, yerekwa bimwe mu bibazo byatewe n’igabanuka ry’inkunga zihabwa impunzi, yiyemeza gukora ubukangurambaga buzafasha kubona ibitunga aba bakuwe mu byabo nta ruhare babigizemo. Janti Soeripto yasuye abo mu Nkambi ya Mahama ku wa 12 Kanama 2025. Mu mezi ashize, impunzi zibarizwa mu […]
Yamaze mu bitaro iminsi 20 arembye kubera uburozi yahawe na ChatGPT
Umugabo w’umunyamerika w’imyaka 60 yibasiye ubuzima bwe ubwo yasimbuzaga umunyu usanzwe n’ikinyabutabire gikoreshwa mu isuku y’amazi y’imyitozo y’amazi (piscine) nyuma yo gukurikiza inama zahawe na porogaramu y’ikoranabuhanga ya ChatGPT. Uyu mugabo yamaze ibyumweru bitatu mu bitaro, arwana n’ibibazo byo kwibagirwa, ubwoba bukabije, no kugira impungenge zikabije, byose byatewe n’imirongo y’imirire yahawe na ChatGPT. Abaganga banditse […]