
Ese wari uziko kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza ari imbarutso y’ingabire nyinshi zitandukanye? Umuramyi KY Kash yakiriye ingabire ye muri ubwo buryo
Umuziki nyarwanda ukomeje kugaragaza impano nshya, kuri iyi nshuro KY Kash ni izina riri mu mazina mashya akomeje guca amarenga mu bahanzi hatanga ubutumwa bwiza bwiganjemo ubwo kugandukira Imana.
KY Kash, yavutse ku wa 15 Ukuboza 1996, ni imfura mu bana bane babana we mama wabo kuko ari we bafite gusa. Yasoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2019 muri CGFK, ari naho yahuriye n’umwe mu batunganya umuziki wamwinjije mu muziki bya kinyamwuga.
Mu bwana bwe yakundaga kuririmba kuva akiri muto, ariko atangira umuziki nk’umuhanzi wabigize umwuga mu mwaka wa 2021. Mu gihe gito amaze, yanditse indirimbo zitandukanye zakiriwe neza n’abakunzi be nka Sinicuza, Ngwino, Sabina, Dumba n’izindi.
Muri uyu mwaka, KY Kash yaje gusohora EP nshya yise “On God” igizwe n’indirimbo eshanu arizo Iteka, Marebe, Kasfa, Godly Woman ndetse na On God. Ni EP yerekana ubuhanga bwe ndetse n’ihurizo rishya ry’ubuzima bwe bw’umuhanzi.
Mu bihangano biri kuri iyi EP, indirimbo Godly Woman ni imwe mu zikunzwe cyane, ndetse amashusho yayo yamaze kujya hanze. Ni indirimbo ivuga ku rukundo rufite agaciro, igashimira umukunzi wubaha Imana, ikanerekana uburyo urukundo nyarwo rwubaka.
Nubwo yanyuze mu bihe bitari byoroshye ndetse rimwe na rimwe akavugwaho inkuru zitari nziza, KY Kash yahisemo guhindura ubuzima bwe yakira Kristo, anatangira gukoresha impano ye mu kurata Imana no kubaka abandi.
Ubutumwa bwe bushingiye ku kwizera no guhumuriza, bituma abona umuziki nk’intwaro yo guhuza urubyiruko n’indangagaciro nziza. Ibi bimugaragaza nk’umuhanzi udaharanira gusa kumenyekana, ahubwo uharanira no gusiga umurage ukomeye mu muziki nyarwanda.
Abamaze kumumenya bavuga ko KY Kash ari umwe mu bahanzi bafite ejo hazaza heza, kandi ibihangano bye bikomeje kugera ku bantu benshi binyuze ku mbuga zicuruza umuziki.