Umuramyi Jonathan Bacogoza aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Hejuru” aho yayifashishijemo umunyarwenya ukunzwe n’abatari bake
1 min read

Umuramyi Jonathan Bacogoza aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Hejuru” aho yayifashishijemo umunyarwenya ukunzwe n’abatari bake

Mu buzima busanzwe, Jonathan Bacogoza ni umuntu wicisha bugufi, ugira urukundo ndetse agakunda Imana. Indirimbo ya mbere yashyize hanze, yitwa ‘Inzira y’ukuri,’ ikaba yarasohotse mu mwaka ushize.

Jonathan Bacogoza umaze igihe gito atangiye urugendo rwo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yongeye gukora mu nganzo, ashyira hanze indirimbo nshya igaragaramo umunyarwenya Dogiteri Nsabii usanzwe amenyerewe muri sinema y’u Rwanda.

Kuri ubu, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Hejuru,’ agaragaramo umunyarwenya Dogiteri Nsabii. Aganira na InyaRwanda, Bacogoza yagize ati: “Ntidukwiriye kwiheba no kwiganyira kuko dufite Imana iri hejuru ya byose ahubwo mbere na mbere dushake Imana kuko ibyo twifuza byose biri muri yo.”

Uyu muramyi wifuza ko Isi yose yagirana ubusabane n’Imana, aracyahura n’imbogamizi y’uko abantu benshi bahangayikishijwe no kwifuza ibyo babonesha amaso bityo bigatuma bahereza Imana umwanya muto mu buzima bwabo.

Yasabye abantu bose by’umwihariko abakunzi b’ibihangano bye, gushakira Imana umwanya uhagije mu buzima bwabo, kugira ngo izina ryayo rirusheho guhabwa icyubahiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *