
Umuramyikazi Rose Muhando agiye kongera kuza gutaramira u Rwanda n’abanyarwanda
Umuramyikazi w’icyamamare mu muziki wa gospel muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, Rose Muhando, agiye kongera gusura u Rwanda mu giterane cy’ivugabutumwa n’amasengesho yo kubohoka.
Iki giterane cyateguwe na Baho Global Mission ku bufatanye na RIC Kabarondo [Rwanda Inter-Religious Council]. Kizabera i Kabarondo ku kibuga cya Rusera, kuva ku itariki ya 29–31 Kanama 2025, buri munsi guhera saa munani z’amanywa. Hazaba hari abaramyi n’abahanzi b’amazina akomeye barimo Theo Bosebabireba, Kabarondo Praise Team, amakorali n’abandi.
Iki giterane kizitabirwa n’abakozi b’Imana barimo Ev. Alejandro wo muri Amerika, Bishop Dr Stephen Mutua wo muri Kenya, Ren Schuffman wo muri Amerika, Ev. Chance Walters wo muri Amerika na Rev. Pastor Baho Isaie wo mu Rwanda ari nawe uzakira iki giterane n’aba bakozi b’Imana [Host]. Abazitabira, bazatahana impano binyuze muri tombola: z’amagare, telefone, radio na Televisiyo.
Baho Global Mission [BGM] yateguye iki giterane, yashinzwe ndetse iyoborwa na Rev. Pastor Baho Isaie wanamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Yagize ati”Niba uri i Kabarondo cyangwa hafi aho, iki giterane ni icyawe! Ni igikorwa cyihariye cy’Imana tumaze igihe twitegura mu masengesho no mu gutegereza. Abakozi b’Imana basizwe bazakoreshwa mu kuvuga Ijambo ry’Imana, gusengera abarwayi, no kwizera ko Imana izakiza, ibohore, kandi izane agakiza.”
Yavuze kandi ko uretse iki giterane, hazaba n’inama yitwa “Fire Conference” yagenewe by’umwihariko abapasiteri n’abayobozi b’amatorero igihe cyo guhugurwa, gusubizwamo imbaraga no gusukwamo impano nshya. Ati: “Turabasaba amasengesho mu gihe dukomeje gutegura iki gikorwa kugira ngo byose bizagende neza, abantu bakizwe kandi bahinduke, kandi ubwiza bw’Imana bugaragarire i Kabarondo”.
Rose Muhando ni izina rikomeye cyane mu Karere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yavutse ku wa 29 Nyakanga 1976 mu karere ka Kilosa, Morogoro muri Tanzania. Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, ndetse n’umubyinnyi w’umuziki wa Gospel. Yitwa Umwamikazi wa Gospel muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati kubera indirimbo zakunzwe cyane bihebuje.
Zimwe mu ndirimbo ze z’ibihe byose harimo: Yesu Nakupenda, Nibebe, Utamu Wa Yesu, Ndivyo Ulivyo, Hatumo, Wololo, Street Agenda, Nipe Number n’izindi nyinshi. Yatangiye umuziki nk’umuririmbyi wigenga mu 2004, akora album ye ya mbere Uwe Macho yagurishijwe kopi zisaga miliyoni mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Yakurikiwe na Kitimutimu (2005) na Jipange Sawa Sawa (2008) yamuhesheje izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga. Mu 2012 yasinyanye amasezerano na Sony Music, aba umuririmbyi wa mbere wa gospel muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati ubigezeho. Ibi byamufashije gukora ibitaramo mu bihugu birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Burundi, DR Congo, Afurika y’Epfo, Malawi na Senegal.
Nyuma yo kunyura mu bihe bikomeye by’ubuzima n’uburwayi bwo mu mutwe yatewe n’ihohoterwa yakorewe n’abamurebereraga umuziki, yarakize agaruka mu muziki akora indirimbo zakunzwe cyane nka Yesu Karibu Kwangu (2019), Miamba Imepasuka (2020), Secret Agenda (2022) ndetse na EP ye Amefanya (2024).
Mu 2025 yahawe Icon Award na Tanzania Gospel Music Awards ku bw’uruhare rwe rukomeye mu muziki, anatoranywa mu byiciro birimo Album of the Year na Best Female Gospel Artist of the Year. Kugeza ubu, ni we ufatwa nk’umuririmbyi wa gospel wagurishije cyane mu mateka ya Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, kopi zirenga miliyoni 20.
Rose Muhando, wahoze ari umuyisilamu ukomeye, avuga ko yahindukiriye ubukristo afite imyaka 9 nyuma yo kubona amaso ku maso Yesu Kristo ari ku buriri bw’uburwayi amaze imyaka itatu arwaye, akaza gukira burundu.
Rose Muhando utegerejwe mu Rwanda avuga ko ahafata nko mu rugo. Mu myaka yashize, yasangiye uruhimbi na Theo Bosebabireba mu giterane cyabereye mu Bugesera na Nyagatare, cyari cyateguwe na A Light to the Nations yashinzwe ndetse iyoborwa ku rwego rw’isi na Ev. Dr Dana Morey. Muri ibyo bihe yanaririmbye muri CityLight Foursquare Church iyoborwa na Bishop Prof Masengo Fidele.
Theo Bosebabireba ugiye kongera gusangira uruhimbi na Rose Muhando, ni umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda no mu Karere, akaba akunzwe bihebuje mu ndirimbo “Kubita utababarira”, “Bosebabireba” [Ingoma], “Icyifuzo” n’izindi.
Mu biterane, aratera akikirizwa n’abantu ibihumbi, ndetse hari icyo yigeze kuririmbamo atungurwa na Rose Muhando wamusanze ku ruhimbi baririmbana mu kinyarwanda – ibintu byatunguye cyane Theo Bosebabireba ndetse bimukora ku mutima.