“Sinzarimbuka” indirimbo igiye gufungura urugendo rushya rwa Danny Mutabazi
Umuramyi ukunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Danny Mutabazi, yatangaje ko yiteguye gushyira hanze alubumu ye nshya mu minsi ya vuba, aho yahereye ku ndirimbo ya mbere yise Sinzarimbuka, igiye kujya hanze ku wa 2 Werurwe 2026. Iyi ndirimbo ni yo ya mbere izabanza gushyirwa ahagaragara kuri iyo alubumu ateganya gusohora vuba. […]
Indirimbo “Abanyamugisha” ya Chorale El Bethel itanga ishusho nshya y’umugisha muri Kristo
Chorale El Bethel Choir ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Kacyiru muri, mu Mujyi wa Kigali, ikomeje kugira uruhare rukomeye mu ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Iyi chorale izwi cyane mu gutegura ibitaramo by’ivugabutumwa bya “Tehillah Live Concert”, bikurura imbaga y’abakristu bifuza kuramya Imana mu mwuka n’ukuri. Mu rwego rwo gukomeza uwo […]
Chorale Yakini ADEPR Kicukiro Shell yatumiye Papi clever Na Dorcas mu gitaramo cyo Kwakira Ubutabazi bw’Imana
Abaramyi b’abahanga Papi Clever na Dorcas baririmbana nk’umugore n’umugabo, batumiwe mu giterane kidasanzwe cyateguwe na Chorale Yakini, gitegerejwe na benshi mu bakunzi b’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo no mu gusenga. Iri vugabutumwa rizaba ari umwanya wihariye wo guhuriza hamwe abaramyi n’abakunzi b’umiziki wa gikirisitu mu mwuka wo guhimbaza Imana.Iki gikorwa kizaba mu gitaramo kizwi ku izina […]
New Melody Choir igeze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye bazahishuriramo igisobanuro cy’ubutumwa bwiza
Itsinda riririmba rikanaramya New Melody Choir ryatangaje ku mugaragaro igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana bise “Evening of Worship”, giteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki ya 08 Werurwe 2026. Ibi byatangajwe binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara rigaragaza ko imyiteguro yatangiye ku mugaragaro.Iki gitaramo gitegurwa nk’igihe cyihariye cyo kwegerana n’Imana, aho abakunzi b’indirimbo zo kuramya bazahurira […]
Igitaramo gihuza umuziki, ivugabutumwa n’ubusabane kigiye kubera kuri Muhazi
Muhazi Gospel Fest: Igitaramo gikomeye cy’ivugabutumwa kigiye guhuza abaramyi bakunzwe mu RwandaUpperroom Events yatangaje ku mugaragaro igitaramo gikomeye cy’ivugabutumwa cyiswe Muhazi Gospel Fest giteganyijwe kuba ku wa 7 Werurwe 2026. Iki gitaramo kitezweho guhuza abakristo n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana mu mwuka wo guhimbaza no gusabana n’Imana binyuze mu muziki.Muhazi Gospel Fest izabera ahantu hazwi […]
Elie Bahati ategerejwe muri NZAKOMEZA v0.2 igitaramo cyitezweho kuba isoko yo gukira Kwa benshi
Umuramyi Elie Bahati akomeje kwiyubakira izina rikomeye mu muziki wa gospel mu Rwanda no mu karere, bitewe n’umwihariko w’ibihangano bye byibanda ku isengesho, kwiringira Imana no kuyihimbaza.Elie Bahati yamenyekanye cyane binyuze mu bitaramo n’inyandiko z’indirimbo ze zikorwa mu buryo bwa live recording i Kigali, aho akunze guhuza indirimbo zo mu Kinyarwanda n’Igiswahili. NZAKOMEZA v0.2: Elie […]
Aline Gahongayire afunguye umuzingo mushya w’indirimbo z’intsinzi ahereye ku ndirimbo “Yesu ashimwe”
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire, ukunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo, yakomeje kwandika amateka akomeye mu muziki wa gospel kuva mu 2000. Yatangira kuririmba akiri muto muri chorale yo mu rusengero, ibintu byaje kumuha umusingi ukomeye w’ubuhamya, ijwi rikomeye n’ubutumwa bushingiye ku kwizera n’ibyiringiro bidakoza isoni. Mu rugendo rwe rw’imyaka […]
Ubutumwa bwiza mu birori byose: Uburyo bushya bwa Levites Band bwo gukora ivugabutumwa ahantu hose
Itsinda Levites Band ryatangaje icyerekezo n’umuhamagaro waryo mu murimo w’ivugabutumwa rinyuze mu muziki wa GospelItsinda rya Levites Band ryatangaje ku mugaragaro icyerekezo n’umuhamagaro waryo wo gukorera Imana binyuze mu muziki wa gospel ugezweho, wuje ubuhanga ndetse unarangwa n’imbaraga za Mwuka Wera. Iri tsinda rigamije gukoresha impano zaryo mu gutanga ubutumwa bwiza bw’agakiza, rikagera kuri bose […]
Album “Waranzuye” ya Danny Mutabazi yanyuze umutima wa Aline Gahongayire, Aime Uwimana na Gaby Kamanzi
Umuramyi w’icyitegererezo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, Aline Gahongayire, yatangaje imbamutima ze kuri album nshya “Waranzuye” ya Danny Mutabazi, ayishimira byimazeyo anahamya ko irimo ubutumwa bukomeye bw’umuzuko n’icyizere ku bakunzi b’umuziki wo kuramya. Aline Gahongayire, uzwi nk’umwe mu babyeyi b’abaramyi benshi mu Rwanda kubera uruhare rwe rukomeye mu iterambere ry’umuziki wo […]
Ben na Chance, Abaramyi Bakomeje Kwamamaza Ubutumwa bwiza ku rwego Mpuzamahanga
Abaramyi Ben & Chance, bakomeje kwagura umurimo wabo ku rwego mpuzamahanga binyuze mu rugendo rwihariye rw’ibitaramo byo mu Burayi bise “Europe Tour.” Ibi bibaye nyuma y’uko bari bamaze kwemeza ko bakomeje intego yabo yo kugeza ubutumwa bwiza kure, binyuze mu muziki ufite imizi ikomeye mu ijambo ry’Imana. Nk’uko byatangajwe Ben & Chance biteganyijwe ko bazataramira […]